Pegasus Tuyiha Gusa Ibihugu Byugarijwe N’Iterabwoba- Minisitiri W’Ingabo Wa Israel

Minisitiri w’ingabo za Israel  Benny Gantz aherutse kubwira mugenzi we uyobora ingabo z’u Bufaransa Madamu Florence Parly ko ikoranabuhanga rya Pegasus Israel irigurisha ibihugu byugarijwe n’iterabwoba byonyine. Ngo ntabwo igenewe ‘abashaka gutata abandi mu rwego rwo kubatata gusa’.

Ganzy na Parly i Paris

Hari mu kiganiro baherutse kugirana kubera umujinya u Bufaransa bwagize nyuma yo kumenya ko Pegasus yakoreshwe mu kumviriza ibiganiro bya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Itangazamakuru rimaze iminsi rivuga ko ririya koranabuhanga ryakoreshejwe n’ibihugu byinshi bigamije kumva ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe nabyo, impirimbanyi za politiki n’iz’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru, abanyapolitiki n’abandi.

Umwe mu banyapolitiki bakomeye ku isi bivugwa ko bumvirijwe hakoreshejwe ririya koranabuhanga ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

- Kwmamaza -
Perezida Macron yarumvirizwaga

Bivugwa ko yumvirijwe n’inzego z’umutekano za Maroc zigamije kumenya niba hari ubufasha aha abarwanyi bo mu mutwe wa Sahara y’i Burengerazuba wa Porisario, Maroc yemeza ko ugamije kubangamira umutekano wayo.

Ubwo yahuraga na Benny Gantz, Florence Parly yamubajije niba Leta ya Israel yari isanzwe izi ko ikigo NSO gikoresha ririya koranabuhanga mu kumviriza abantu, Gantz amusubiza ko icyo Israel ikora ari uko iyo isanze igihugu runaka gicyeneye ririya koranabuhanga ngo gikumire iterabwoba, yiga niba yakiriha yasanga ari ngombwa ikabikora.

Ngo ntabwo rigenewe ‘kumviriza abantu bose’.

The Jerusalem Post ivuga ko Benny Gantz yabwiye Parly ati: “Israel iha ibihugu uburenganzira bwo gukoresha ririya koranabuhanga iyo ari iryo gukoresha mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha bikomeye.”

Guverinoma ya Israel yasuye Ibiro bikuru bya NSO

Hagati aho, intumwa za Guverinoma ya Israel zasuye abakozi b’Ikigo NSO bakorera ahitwa Herzliya  mu nkengero za Tel Aviv.

Bamwe mu bakozi ba NSO Group ikorera mu nkengero za Tel Aviv

Byari mu rwego rwo kubabaza icyaba cyaratumwe imikoreshereze ya Pegasus ihinduka inkuru y’akumiro(scandal) ku isi hose.

Nta makuru arambuye ku byavugiwe mu biganiro hagati y’impande zombi aratangazwa.

Kubera ko Pegasus ifatwa nk’imwe mu ntwaro z’igisirikare cya Israel, bitegetswe ko kugira ngo igire aho igurishwa bigomba kwemezwa na Minisiteri y’ingabo.

Bivugwa ko ubwo iri koranabuhanga ryatangiraga kugeragezwa bwa mbere, ryageragerejwe ku mucuruzi w’ibiyobyabwenge wari warazengereje Amerika y’Amajyepfo witwa Joaquín Guzmán wamenyekanye nka El Chapo.

Pegasus yagize uruhare mu ifatwa rya Joaquín Guzmán wamenyekanye nka El Chapo.

Iri mu bikoresho by’ingenzi byatumye uyu mugabo afatwa kandi ifatwa rye ryashimishije uwahoze ayobora Mexique Bwana Filipe Calderón bituma ashimira NSO kubera umusanzu wayo muri kiriya gikorwa.

Icyo gihe hari mu mwaka wa 2011.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version