Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusirikare Urinda Perezida Wa Ukraine Yarashe Bagenzi Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umusirikare Urinda Perezida Wa Ukraine Yarashe Bagenzi Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2022 10:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine yatangaje ko umwe mu basirikare barinda Perezida wa Ukraine yarashe bagenzi be yicamo batanu, akomeretsa abandi batanu ahita acika.

Uriya musirikare yishe bagenzi be akoresheje imbunda ya AK 47 .

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine ivuga ko uriya musirikare afite imyaka 21 y’amavuko.

Yabishe abasanze mu ruganda rwa Ukraine rukorerwamo ibisasa biremereye ruri ahitwa Ioujmach de Dnipro rwagati mu gihugu.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe umubano wa Ukraine n’u Burusiya utifashe neza.

Ntiwifashe neza k’uburyo isi ifite impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose intambara ishobora kurota.

Umuyobozi mukuru w’abasirikare barinda Perezida wa Ukraine yageze ahabereye buriya bwicanyi, kandi hatangijwe ibikorwa byo gushakisha uriya musirikare ngo ashyikirizwe ubutabera.

Le Parien yanditse ko uwarashe bagenzi be yabikoze amaze gufata imbunda ye kugira ngo ajye ku burinzi.
Ntiharamenyekana icyabimuteye.

Itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu rivuga ko atari ubwa mbere ubwicanyi nka buriya buba muri Ukraine, akenshi bigaterwa n’ikinyabupfura gike mu basirikare hagati yabo.

Bamwe bahitamo kurasa bagenzi babo, abandi bakiyahura kuko baba banga gukomeza gufatwa nabi n’abayobozi babo.

TAGGED:BurusiyaIgihuguUkraineUmukuruUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ni Nk’Isinagogi- Umuraperi Riderman
Next Article Umugore Ukekwaho Uruhare Mu Rupfu Rwa Akeza Yagejejwe Imbere Y’Ubutabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?