Umusirikare Wa DRC Yarasiwe Ku Butaka Bw’u Rwanda

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko hari umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa abapolisi babiri bagakomereka ariko kandi nawe araraswa arapfa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Hari amakuru avuga ko uriya musirikare yaje kurasa Abanyarwanda yihorera kubera ‘mwenewabo’ wishwe na M23.

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda ko ari rwo rufasha uriya mutwe.

Kuba umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda akarasa Abanyarwanda ni ikintu gishobora gukomeza kuzamura umwuka mubi hagati y’igihugu byombi.

Hashize igihe gito Leta y’u Rwanda isaba amahanga kubuza iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukomeza kuyishotora.

Mu minsi ishize mu Rwanda haguye ibisasu byaraswaga biva muri kiriya gihugu ariko ntibyagira abo bihitana.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yongeye guhumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe.

Itangazo rya RDF

Minisiteri y’umutekano mu gihugu nayo yaraye ivuze ko Abanyarwanda bagombye kumva batekanye, bakikomereza akazi kabo ka buri munsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version