Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusirikare Wa Uganda Yiyahuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umusirikare Wa Uganda Yiyahuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2022 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu basirikare ba Uganda witwa John Bakambera wari waratorotse igisirikare yiyahuye ‘arapfa’ aguye iwe ahitwa Rushongati, muri Kicumbi, mu Gace kitwa Kamuganguzi.

Amakuru atangwa na ChimpReports avuga ko uriya mugabo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe, kandi ngo kuva mu mwaka wa 2010 yajyaga ava mu gisirikare ariko akongera akakigarukamo.

Yari yarashakanye n’uwitwa Florence Mbabazi ariko yapfuye batarabyarana.

Mbabazi yabwiye abapolisi ko ku wa Gatanu  yagiye kwita ku busitani bwabo, agarutse mu masaha ashyira igicamunsi asanga umugabo we yimanitse.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko hari mu masaha agana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo usuzumwe hanyuma bawushyikirize benewabo, bamushyingure.

Kwiyahura: Ikibazo mu bashinzwe umutekano muri Uganda na Kenya…

Raporo z’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba zivuga ko abashinzwe umutekano muri Kenya no muri Uganda bagira ikibazo cyo mu mutwe kubera ko akazi bakora gatuma badatuza kandi bagahora bahanganye n’abagizi ba nabi bakomeye.

Urugero ruheruka kwerekana ko gushingwa umutekano cyane cyane muri Kenya bigoye, ni urwabaye mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo umupolisi yarasaga abaturage biganjemo abamotari abakekaho kumusambanyiriza umugore.

- Advertisement -

Mbere yo kubarasa akabica, yari yabanje kwica umugore we.

Bivugwa ko abapolisi bo muri Kenya bahura n’akazi gakomeye cyane bigatuma biheba bamwe ‘bakiyahura’ cyangwa bakica abo bashinzwe kurinda.

Abaturage ba Kenya muri rusange n’ab’i Nairobi by’umwihariko ni abaturage bakunda akazi.

Kuri bo ifaranga nicyo kintu cya mbere kandi hari benshi bavuga ko bagomba kuribona hatitawe ku nzira byacamo iyo ari yo yose.

Ibi bituma abo benshi tuvuga bahitamo kwica amategeko ariko bakabona amafaranga.

Muri uko kwica amategeko, habamo no kwica abantu, guhohotera abakobwa n’abagore, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bituma Polisi ya Kenya ihora mu kazi kadashira.

Si umwihariko wa Kenya gusa kuko ngo no muri Uganda ari uko!

Abapolisi ba Kenya bivugwa ko hari ubwo akazi kabarenga bagasanga ibyiza ari ukwipfira bakavaho.

Iyo batirashe cyangwa ngo barase abandi bibaviremo gufungwa, baraswa n’abagizi ba nabi.

Ikinyamakuru The Star kivuga ko guhangayika( trauma) ari yo mpamvu ikomeye ituma abapolisi bo muri Kenya bagira imyitwarire iteye ubwoba.

Ibibazo byose sosiyete ya Kenya ifite umupolisi aba agomba kugira uruhare mu kubicyemura.

Ibi bituma ubuzima bwe buhora mu kaga.

TAGGED:AbapolisikaziAbasirikarefeaturedUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi Bakuru Basuye Minisiteri Y’Umutekano
Next Article Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Yahuye N’Uw’Ingabo Z’u Bufaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?