Umutetsi wamamaye mu Rwanda yatangije igikoni cy’ikawa

Coco Reinarhz ni umuhanga mu guteka

Coco Reinarhz ni umutetsi uzwi mu Mujyi wa Kigali. Yatangije igikoni azajya atekeramo ikawa. Iki gikoni giherereye muri Kigali Arena. Avuga ko azatangira kwakira abakiliya mu ntangiriro ya 2021.

Igikoni cye yakise Kaffé kikazajya giha serivisi abanyakigali n’abandi bazajya basura Kigali Arena muri gahunda zitandukanye.

Coco Reinarhz ni umuhanga mu guteka kuko yabyigiye mu Bubiligi mu ishuri ryitwa  École Hotelière de Namur ndetse no mu ishuri rukuru ribyigisha rya Institut Supérieur de Gestion Hotelière riri i Namur.

Akazi ko guteka yagakoreye mu bihugu byinshi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Côte d’Ivoire n’Afurika y’Epfo.

- Advertisement -

Ubuhanga bwe bwatumye ahabwa ibihembo birimo ikiswe Platinum Award Wine yahawe muri 2008.

Muri 2013, Restaurant ye yitwa Sel et Poivre(Umunyu na Puwavuro) yahembwe igihembo kiswe Diners Club Diamond Award.

Yagize uruhare  mu kwandika igitabo kiswe To the Banqueting House, African Cousine and Epic Journey, kikaba ari igitabo gikubiyemo ubuhanga mu mitekere igezweho.

Coco yagize ati: “Twifuza ko abantu bazagana igikoni cyacu bakazana n’imiryango yabo n’inshuti kugira ngo bishimire ibyo twabateguriye.”

Kigali Arena iherutse kongera kuba nyabagendwa nyuma y’igihe kinini ifunzwe kubera kwirinda ko abantu bayihuriramo bakaba bakwanduzanya COVID-19.

Ivomo: The East African

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version