Kagame ari mu nama yiga itangizwa ry’isoko rusange ry’Afurika

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe iri kwigira hamwe uko isoko rusange ry’Afurika ryatangizwa. Iyi nama iri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe uyobowe muri iki gihe na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa .

Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko ingingo ikomeye abakuru b’ibihugu bya Afurika baganiraho ari ukurebera hamwe uko ibisagaye ngo isoko rusange ry’Afurika ritangire gukora byanozwa.

Biteganyijwe ko iriya soko rizatangira gukora taliki 01, Mutarama, 2021.

- Advertisement -

Igitekerezo cyo gutangiza ririya soko cyatangiye muri 2018, gitangizwa  ku bushake bw’abakuru b’ibihugu 28 mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Mu myaka yakurikiyeho, ibindi bihugu byagiye byihuza n’ibindi byabanje muri uriya muryango wari ugamije gutangiza isoko hagati y’ibihugu by’Afurika.

Isoko ry’Afurika niryo soko rinini kurusha ayandi ku isi iyo ubirebeye ku mubare w’abantu barigize.

Amasezerano yo kuritangiza ku mugaragaro yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda taliki 21, Werurwe, 2018.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko ibihugu byayasinye bigomba gukuraho amahoro y’ibicuruza biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi angana na 90%.

Ibi bicuruzwa bikubiyemo na serivisi.

Biteganyijwe ko ubukungu bushingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu byasinye ariya masezerano buzazamuka ku kigero cya 52% muri 2022.

Guhahirana bizimakaza umutekano.

Umuhanga muri Filozofiya Prof Isaie Nzeyimana avuga ko guhahirana kw’Afurika bizafasha mu kwimakaza umutekano kuko iyo abantu bafite ibyo bahuriyeho, babirinda kugira ngo bitangizwa n’uwo ari we wese.

Prof Nzeyimana avuga ko bisanzwe ko abantu bagira amatiku ari abatagira umurimo bakora.

Kuri we iyo umuntu afite ibyo akora, nibyo aha agaciro akirinda icyamurangaza.

Ku rundi ruhande ariko asanga hari ibyo abakora Politiki bagomba gukemura kugira ngo ubuhahirane bw’abatuye Afurika buzayigirire akamaro.

Muri byo harimo gushyiraho ubwikorezi bunoze kandi buhendutse, kugira ifaranga rimwe no kwirinda amakimbirane ya Politiki.

Prof Nzeyimana avuga ko ubwikorezi bugomba kunozwa kugira ngo ibihingwa cyangwa serivisi zabonetse mu gace kamwe zigezwe mu kandi bidahenze.

Ati: “ Nk’ubu muri Ghana beza inanasi nyinshi zikababorana kandi muri Niger bazikeneye, abo muri Niger nabo bagira inyama nyinshi ariko ugasanga hari ahandi bazibuze. Inaha mu Rwanda tweza ikawa ariko hari ahandi usanga bakoresha ikawa bavana mu Burayi.”

Nzeyimana avuga kandi ko kuba ibihugu by’Afurika bifite amafaranga atandukanye mu gaciro bituma guhahirana bihenda bamwe.

Ubudasa mu gaciro k’amafaranga y’ibihugu by’Afurika butuma  ubucuruzi budindira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version