Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko gikuye ku isoko umuti wahabwaga abana witwa Benylin Pediatrics Syrup ufite umubare uwuranga wa 329304.
Ni umuti usanzwe ukorerwa muri Afurika y’Epfo, ukaba uherutse gukorerwaho ubushakashatsi basanga ufite ikinyabutabire gikomeye kandi kinshi gishobora kugira ingaruka ku bana.
Icyo kinyabutabire bakita Diethlylene Glycol kikaba kiboneka muri uyu muti ukorwa n’uruganda rwo muri Afurika y’Epfo rwitwa Johnston&Johnston.
Isuzuma ry’ubuziranenge bw’uyu muti riherutse gukorerwa mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Nigeria kitwa NEFDAC ryagaragaje ko uyu muti wagirira nabi abana.
Kubera izo mpamvu, Rwanda FDA yategetse ko nta muntu wemerewe kuranguza cyangwa kugurisha uyu muti mu Rwanda.
Abawufite nabo babujijwe kongera kuwucuruza.
🚨🚨🔊Rwanda FDA iramenyesha Abaturarwanda bose ko ihagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya nimero 329304 y' umuti witwa Benylin
Pediatrics Syrup, ukorwa n'uruganda rwitwa Johnson & Johnson, rwo muri
Afurika y 'Epfo.#Recall #HealthAlert pic.twitter.com/1pia8jHHE9— Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) April 12, 2024