Gaby Kamanzi Avuga ko Imana Izakomeza Kurinda U Rwanda Kuko Irukunda

Umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana witwa Gaby Kamanzi avuga ko kuba u Rwanda rwarubatswe rukaba rugeze aho ruri ari ukuboko kw’Imana rubikesha.

Avuga ko Imana ikunda u Rwanda kandi ko igihe cyose Abanyarwanda bazakomeza kuyubaha, nayo izabahesha icyuabahiro mu mahanga.

Ati: “ Aho twavuye ni kure, u Rwanda hari aho rugeze. Imana iracyahari, iracyagukunda kandi kuba uri ho si impanuka kuko Imana iracyagufitiye umugambi”.

Kamanzi abwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko kuba batarapfuye, bakaba bakiriho bagifite ubushobozi bwo guhumeka bagakora bakiteza imbere, byose ni ukubera Imana kandi ngo ni ikimenyetso cy’uko ibakunda.

- Advertisement -

Yungamo ko Imana y’u Rwanda ikurunda u Rwanda cyane ku buryo itazemera ko hari uwarukoraho.

Gabby Kamanzi avuga ko Imana y’u Rwanda irukunda cyane k’uburyo izakomeza kururinda ibihe byose.

Irene Gaby Kamanzi Ingabire ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana usanzwe ukorera mu rusengero rwa Kimisagara muri Restoration Church.

Yarize kuko afite impamyabumenyi mu icungamutungo yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali. Mu mwaka wa 1997 nibwo yatangiye  kuririmba ari kumwe n’abandi murumuna we ndetse na mubyara we bashinga itsinda bise ‘Singiza’.

Yaje kujya muri Korali akomeza kuririmba. Mu mwaka wa 1999 yaje gukunda uburyo umuhanzi wo muri Australia witwa Darlene Zschech yaririmbiraga mu idini ryAbapantekoti mu kitwa Hillsong Church ya Australia biza gutuma ava muri rya tsinda rya Singiza ahubwo ajya mu itsinda ry’abaramyi bo mu idini yari yayobotse.

Yageze muri iryo tsinda aribera umuyobozi, akajya aririmba indirimbo yiyandikiye kandi akomeza gukora cyane ngo azamere nka Darlene yumvaga ko amubereye icyitegererezo.

Mu mwaka wa 2005 yagiye mu Burundi atangira kuhatunganyiriza alubumu ye ariko ahura n’ikibazo cy’uko uwamukoreraga indirimbo witwa Aron Nitunga we yari ari muri Canada.

Mu mwaka wa 2009 nibwo Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo yise ‘Amahoro’ irakundwa kuva ubwo kugeza n’ubu.

Ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo zihimbaza Imana zakunzwe kugeza n’ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version