Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutima Wo Gufasha Watumye Bakura Abana Mu Muhanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umutima Wo Gufasha Watumye Bakura Abana Mu Muhanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2022 4:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Kigali hari itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe rushyiraho Umuryango bise Faith Family ugamije guhuriza hamwe amafaranga bagafasha abana batagira kivurira kubona imibereho n’imyigire.

Intego yabo ni ugukora ibikorwa by’urukundo no kwita ku bantu ariko bakanabatura Imana mu masengesho.

Umuyobozi muri uyu muryango witwa Parfait Ntwari  yatubwiye ko igitekerezo cyo gufasha bariya bana cyaje nyuma yo kubona ko abana badafite ubushobozi bwo kwiga kubera ubukene bw’iwabo cyangwa izindi mpamvu, hari ubwo bajya kuba mu muhanda, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ku ikubitiro batangiye bafasha abana 13 bari mu kigero cyo kwiga mu mwaka wa kane n’uwa Gatandatu w’amashuri abanza.

Bakoze ibyo bashoboye kandi hari abana bavuye mu muhanda bashobora kwiga.

Umutima wo gufasha barawufite bakeneye ingabo mu bitugu

Nyuma yo gusubiza bariya bana mu ishuri, abo muri Faith Family bavuga ko byabahaye ikizere ko n’aho bataha mu miryango bazakomeza kwitabwaho bitewe n’impinduka nziza uburezi bugeza kuri bariya bana.

Bakeneye uwabatera ingabo mu bitugu…

Kubera ko hari abana benshi bakeneye buriya bufasha, abagize uriya muryango bavuga ko umutima wo gufasha benshi bawufite ariko bagakomwa mu nkokora n’uko ubushobozi bujya bugera aho bugashira.

Ntwari ati: “ Ni ngombwa kwibuka no kuzirikana aba bana mu buryo bwo kubungura ubumenyi. Kugira ngo ibi bishoboke dukeneye inkunga y’uwo ari we wese ubishaka.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko imwe mu ntego zayo zikomeye ari ugufasha k’uburyo abana bose bava mu muhanda bakarererwa  mu miryango kandi bakiga.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge

 

TAGGED:AbanafeaturedGufashaRwandaUrukundo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sena Y’u Rwanda Mu Mwiherero Wo Kwinegura
Next Article Umugore Umeze Neza Agaba Amahoro- Apostle Mignone Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?