Umutima Wo Gufasha Watumye Bakura Abana Mu Muhanda

Mu Mujyi wa Kigali hari itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe rushyiraho Umuryango bise Faith Family ugamije guhuriza hamwe amafaranga bagafasha abana batagira kivurira kubona imibereho n’imyigire.

Intego yabo ni ugukora ibikorwa by’urukundo no kwita ku bantu ariko bakanabatura Imana mu masengesho.

Umuyobozi muri uyu muryango witwa Parfait Ntwari  yatubwiye ko igitekerezo cyo gufasha bariya bana cyaje nyuma yo kubona ko abana badafite ubushobozi bwo kwiga kubera ubukene bw’iwabo cyangwa izindi mpamvu, hari ubwo bajya kuba mu muhanda, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ku ikubitiro batangiye bafasha abana 13 bari mu kigero cyo kwiga mu mwaka wa kane n’uwa Gatandatu w’amashuri abanza.

- Advertisement -

Bakoze ibyo bashoboye kandi hari abana bavuye mu muhanda bashobora kwiga.

Umutima wo gufasha barawufite bakeneye ingabo mu bitugu

Nyuma yo gusubiza bariya bana mu ishuri, abo muri Faith Family bavuga ko byabahaye ikizere ko n’aho bataha mu miryango bazakomeza kwitabwaho bitewe n’impinduka nziza uburezi bugeza kuri bariya bana.

Bakeneye uwabatera ingabo mu bitugu…

Kubera ko hari abana benshi bakeneye buriya bufasha, abagize uriya muryango bavuga ko umutima wo gufasha benshi bawufite ariko bagakomwa mu nkokora n’uko ubushobozi bujya bugera aho bugashira.

Ntwari ati: “ Ni ngombwa kwibuka no kuzirikana aba bana mu buryo bwo kubungura ubumenyi. Kugira ngo ibi bishoboke dukeneye inkunga y’uwo ari we wese ubishaka.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko imwe mu ntego zayo zikomeye ari ugufasha k’uburyo abana bose bava mu muhanda bakarererwa  mu miryango kandi bakiga.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version