Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutoza Adil Wa APR FC Ati: ‘Uburiye Mukwe Ntako Aba Atagize’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umutoza Adil Wa APR FC Ati: ‘Uburiye Mukwe Ntako Aba Atagize’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2022 10:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko APR FC itsinzwe na US Monastir, umutoza mukuru Adil Erradi Muhammed yavuze ko burya ‘uburiye mukwe ntako aba atagize.’ Ngo icyo abakinnyi be batakoze ni icyo batari bashoboye.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari Taliki 18, Nzeri, 2022, ikipe US Monastir yatsinze APR FC ibitego 3-0.

Hari  mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye muri Tunisia.

Ikipe APR FC  y’ingabo yahise isubiza amerwe mu isaho, iba isezerewe ityo!.

Mu mukino wabanje US Monastir yari yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino uheruka umutoza Adil Erradi Muhammed yabwiye abanyamakuru ko ari rwo rwego rw’ikipe ye.

Mu buryo bweruye Adil yavuze ko abakinnyi ikipe  ye ifite nta bushobozi bwo kugera kure muri aya marushanwa bafite!

Uyu mugabo ukomoka muri Maroc si ubwa mbere yeruye akavugira imbere y’itangazamakuru ko abakinnyi be bafite urwego rw’imikinire ruri hasi.

Vuba aha yavuze ko ikipe atoza nta ba rutahizamu bahagije igira.

Hashize imyaka icumi ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda  GUSA.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari buherutse gusaba abakinnyi bayo kuzakomeza gushyiramo imbaraga bagatsinda US Monastir.

Icyo gihe  Umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR F.C, Gen James  Kabarebe ari kumwe na Chairman wayo Lt Gen MK MUBARAKH basuye iyi kipe bayishimira uko yitwaye ubwo yakinaga US Monastir mu mukino wa mbere.

Icyo gihe Gen Kabarebe yashimiye abakinnyi ba APR FC uko bitwaye anabibutsa ko bakibakeneye no  mu mukino wo kwishyura.

Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe uyobora APR FC  nawe yashimye uko ikipe yitwaye.

Mu ijambo rye, Gen James Kabarebe  yavuze ko ubuyobozi bwa APR  FC n’Abanyarwanda muri rusange bari babategerejeho intsinzi kuri Monastir mu mikino wo kwishyura.

Icyakora iki cyifuzo nticyagezweho, ubu hakaba hitezwe kuza kureba icyo ubuyobozi bwa APR FC buri bukore nyuma y’uko Adil atsinzwe uruhenu.

Gen Kabarebe Yashimiye APR FC Uko Yitwaye Kuri US Monastir

TAGGED:AdilAPRFCIkipeKabarebe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guhabwa Serivisi Nziza Bijyane No Kunyurwa N’Ibyemezo By’Inzego-RIB Ibwira Abaturage
Next Article Muri COMESA Ubuziranenge Bw’Ibikoresho Bitanga Ingufu ‘Zisubira’ Burakemangwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?