Nyuma y’uko APR FC itsinzwe na US Monastir, umutoza mukuru Adil Erradi Muhammed yavuze ko burya ‘uburiye mukwe ntako aba atagize.’ Ngo icyo abakinnyi be batakoze ni icyo batari bashoboye.
Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari Taliki 18, Nzeri, 2022, ikipe US Monastir yatsinze APR FC ibitego 3-0.
Hari mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye muri Tunisia.
Ikipe APR FC y’ingabo yahise isubiza amerwe mu isaho, iba isezerewe ityo!.
Mu mukino wabanje US Monastir yari yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’uyu mukino uheruka umutoza Adil Erradi Muhammed yabwiye abanyamakuru ko ari rwo rwego rw’ikipe ye.
Mu buryo bweruye Adil yavuze ko abakinnyi ikipe ye ifite nta bushobozi bwo kugera kure muri aya marushanwa bafite!
Uyu mugabo ukomoka muri Maroc si ubwa mbere yeruye akavugira imbere y’itangazamakuru ko abakinnyi be bafite urwego rw’imikinire ruri hasi.
Vuba aha yavuze ko ikipe atoza nta ba rutahizamu bahagije igira.
Hashize imyaka icumi ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda GUSA.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari buherutse gusaba abakinnyi bayo kuzakomeza gushyiramo imbaraga bagatsinda US Monastir.
Icyo gihe Umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR F.C, Gen James Kabarebe ari kumwe na Chairman wayo Lt Gen MK MUBARAKH basuye iyi kipe bayishimira uko yitwaye ubwo yakinaga US Monastir mu mukino wa mbere.
Icyo gihe Gen Kabarebe yashimiye abakinnyi ba APR FC uko bitwaye anabibutsa ko bakibakeneye no mu mukino wo kwishyura.
Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe uyobora APR FC nawe yashimye uko ikipe yitwaye.
Mu ijambo rye, Gen James Kabarebe yavuze ko ubuyobozi bwa APR FC n’Abanyarwanda muri rusange bari babategerejeho intsinzi kuri Monastir mu mikino wo kwishyura.
Icyakora iki cyifuzo nticyagezweho, ubu hakaba hitezwe kuza kureba icyo ubuyobozi bwa APR FC buri bukore nyuma y’uko Adil atsinzwe uruhenu.