Nyinawumuntu Grace yagiye gukorera akazi k’ubutoza i Ottawa gutoza ikipe y’aho y’abana yitwa Gloucester Hornets,
Ottawa ni Umurwa mukuru wa Canada.
Nyinawumuntu yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain rikorera i Huye.
Muri Canada azatoza abana bagize itsinda ryitwa Ottawa Gloucester Hornets rifite amakipe arimo abana bafite kuva ku myaka itanu kugeza kuri 18 kandi abahungu n’abakobwa.
Uretse kuba mu Irerero rya Paris Saint-Germain, Nyinawumuntu ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda kuko yabaye umukinnyi, umutoza wa AS Kigali WFC n’uw’Ikipe y’Igihugu.
Nk’umutoza wa AS Kigali, yegukanye igikombe cya Shampiyona inshuro umunani.
Ubwo yari mu Irerero rya PSG, yegukanye Igikombe cy’Isi gihuza amarero y’iyi kipe inshuro eshatu.
Mu mwaka wa 2013 yabaye umutoza mwiza w’umwaka.