Mu buryo busa n’ubuca amarenga y’uko umutoza w’Amavubi ashobora kongererwa amasezerano yo kuyatoza, ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’impande zombi.
Umudage Frank Trosten Spittler ahabwa amanota meza mu mitoreze ye.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 07, Ugushyingo 2024, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko nyuma y’ibiganiro na Spittler, abaturage bazamenyeshwa icyavuyemo.
Avuga ko mu kongerera amasezerano umutoza w’Amavubi hazarebwa umusaruro yatanze hashingiwe ku gihe amaze ayatoza.
Nawe[Spittler] agaragara nk’ushaka gukomeza uwo murimo ariko akanenga bamwe mu banyamakuru bamutobera, akavuga ko bituma abakoresha be babona ko umusaruro atanga udafatika.
Ugendeye ku miterere y’amasezerano asanzwe hagati ye n’abamuhaye akazi, ubona ko umurimo we wo gutoza uzarangirana n’Ukuboza, 2024.
Gusa ibyavuye mu mitoreze ye bigaragaza umusaruro kuko ikipe atoza yatumye u Rwanda ruyobora itsinda A mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi.
Imibare igaragaza kandi ko no kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2025 bishoboka igihe cyose Amavubi yatsinda imikino asigaje.
Ariko kandi, birasaba ko ikipe ya Bénin yatsindwa umwe muri ibiri igomba gukina.
Uretse ibi kandi, Amavubi arashaka n’itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo mu irushanwa ryitwa CHAN rizakinirwa muri Uganda, Kenya na Tanzania mu mwaka utaha.
Bimwe mu byo itangazamakuru rikunze kunenga Frank Spittler ni uko adaha umwanya abakinnyi bakuru nka Hakizimana Muhadjiri, Hakim Sahabo, Byiringiro Lague na Rafaël York ngo bakine kenshi cyangwa babanze mu kibuga.
Bamwe muri aba bakinnyi barimo na Sahabo Hakim banengwa kudakinana na bagenzi babo ngo babasangize umupira bityo umukino ube uwa rusange mu ikipe kandi ibi bibishya imikine y’ikipe.
Muri Nzeri, 2024 Frank Spittler yavuze ko azasezera ku mwuga wo gutoza nyuma y’uko amasezerano y’umwaka afite yo gutoza Amavubi azaba arangiye.
Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati: “Ubwo nageraga hano bambajije igihe nifuza kuhamara, mvuga ko nifuza kuhaguma umwaka umwe kuko nyuma nzasezera ku gutoza, inkweto zanjye ziri gusaza”.
Tariki ya 1, Ugushyingo 2023 nibwo yatangiye gutoza Amavubi.