Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutoza W’Amavubi Ashobora Kongererwa Amasezerano Y’Akazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Umutoza W’Amavubi Ashobora Kongererwa Amasezerano Y’Akazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2024 3:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umudage Frank Trosten Spittler ahabwa amanota meza mu mitoreze ye
SHARE

Mu buryo busa n’ubuca amarenga y’uko umutoza w’Amavubi ashobora kongererwa amasezerano yo kuyatoza, ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’impande zombi.

Umudage Frank Trosten Spittler ahabwa amanota meza mu mitoreze ye.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 07, Ugushyingo 2024, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko nyuma y’ibiganiro na Spittler, abaturage bazamenyeshwa icyavuyemo.

Avuga ko mu kongerera amasezerano umutoza w’Amavubi hazarebwa umusaruro yatanze hashingiwe ku gihe amaze ayatoza.

Nawe[Spittler] agaragara nk’ushaka gukomeza uwo murimo ariko akanenga  bamwe mu banyamakuru bamutobera, akavuga ko bituma abakoresha be babona ko umusaruro atanga udafatika.

Ugendeye ku miterere y’amasezerano asanzwe hagati ye n’abamuhaye akazi, ubona ko umurimo we wo gutoza uzarangirana n’Ukuboza, 2024.

Alphonse Munyantwali, Perezida wa FERWAFA

Gusa ibyavuye mu mitoreze ye bigaragaza umusaruro kuko ikipe atoza yatumye u Rwanda ruyobora itsinda A mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Imibare igaragaza kandi ko no kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2025 bishoboka igihe cyose Amavubi yatsinda imikino asigaje.

Ariko kandi, birasaba ko ikipe ya Bénin yatsindwa umwe muri ibiri  igomba gukina.

Uretse ibi kandi, Amavubi arashaka n’itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo mu irushanwa ryitwa CHAN rizakinirwa muri Uganda, Kenya na Tanzania mu mwaka utaha.

Bimwe mu byo itangazamakuru rikunze kunenga Frank Spittler ni uko adaha umwanya abakinnyi bakuru nka Hakizimana Muhadjiri, Hakim Sahabo, Byiringiro Lague na Rafaël York ngo bakine kenshi cyangwa babanze mu kibuga.

Bamwe muri aba bakinnyi barimo na Sahabo Hakim banengwa kudakinana na bagenzi babo ngo babasangize umupira bityo umukino ube uwa rusange mu ikipe kandi ibi bibishya imikine y’ikipe.

Muri Nzeri, 2024 Frank Spittler yavuze ko azasezera ku mwuga wo gutoza nyuma y’uko amasezerano y’umwaka afite yo gutoza Amavubi azaba arangiye.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati: “Ubwo nageraga hano bambajije igihe nifuza kuhamara, mvuga ko nifuza kuhaguma umwaka umwe kuko nyuma nzasezera ku gutoza, inkweto zanjye ziri gusaza”.

Tariki ya 1, Ugushyingo 2023 nibwo yatangiye gutoza Amavubi.

TAGGED:AmavubiIgikombeIkipeIrushanwaSpittlerUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yagarutse Ku Kamaro Ka BDF Mu Kuzamura Imishinga Y’Urubyiruko
Next Article Nta Murwayi Wa Marburg Ukiri Mu Rwanda-Minisanté
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?