Umutoza W’Umunyamahanga W’Amavubi ‘Si We Ukenewe’

Muri iki gihe Amavubi y’u Rwanda nta mutoza afite. Byatewe n’uko kontaro(contract) ya Vincent Mashami yarangiye. Ubu haribazwa niba hazanywe umutoza w’Umunyamahanga aribwo Amavubi yagera kuri mu marushanwa mpuzamahanga kurusha uko yabikoze akiyoborwa na Mashami.

Mashami yavuye mu Amavubi mu gihe hasigaye ukwezi ngo akine na Mozambique mu gikombe kitwa Africa Cup of Nations (AFCON).

Uyu mukino uzaba tariki 22, Werurwe, 2021.

Vincent Mashami yarangije amasezerano ye amaze kugeza Amavubi muri ¼ cy’amarushanwa nyafurika y’amakipe y’ibihugu(CHAN).

- Advertisement -

Bwari ubwa mbere Umunyarwanda agejeje Amavubi kuri uriya mwanya mu mikino mpuzamahanga.

Ntawamenya  niba FERWAFA na Minisiteri ya siporo bazahitamo umutoza w’Umunyarwanda ariko abaye ari we bahitamo nta kibazo cyaba kirimo kuko n’ubusanzwe n’ikipe ni iy’u Rwanda kandi Mashami yakoze nk’ibyo n’Umunyamahanga yakora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kuba, Umuyobozi w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo Bwana Guy  Rurangayire yavuze ko Mashami azasimburwa, uzamusimbura akazatangazwa mu gihe gikwiye ariko mbere y’umukino na Mozambique.

Abatoza b’abanyamahanga batoje Amavubi nta kintu kinini bayagejejeho mu mikino mpuzamahanga yakinnyi guhera muri 2005.

Igitangaje ni uko bahenze u Rwanda rukabahemba amafaranga menshi kandi nta musaruro batanze ngo wishimirwe n’Abanyarwanda!

Icyo inzego zishinzwe siporo y’u Rwanda zigomba kwitaho si ukureba uwasimbura Mashami gusa, ahubwo ni ukwita ku byakubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, abana b’Abanyarwanda bagatangira gutegurwa bakiri bato kandi bagahabwa ibikenewe byose ngo bakine neza bagire n’ikinyabupfura.

Iki kinyabupfura nicyo Perezida Kagame aherutse kugarukaho ubwo yashimiraga Amavubi kubera urwego  yagezeho muri CHAN.

Ivomo: The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version