Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Afite Ubwoba Ko Guma Mu Rugo ‘Ishobora’ Kugaruka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuturage Afite Ubwoba Ko Guma Mu Rugo ‘Ishobora’ Kugaruka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2021 10:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo Leta y’u Rwanda ikomeje koroshya ingamba zari zarakajijwe mu mezi yashize mu rwego rwo kwirinda COVID-19, umwe mu batuye Umurenge wa Masaka avuga ko abantu batitonze bashobora kongera kanduzanya kiriya cyorezo bigatuma Leta yafata ingamba zikomeye zishobora no kugira abo zisubiza muri Guma mu Rugo.

Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku bukangurambaga bwatangijwe n’Akarere ka Kicukiro bukozwe n’Inama Y’Igihugu y’abagore muri kariya karere.

Bugamije gushishikariza abaturage kwibuka ko kiriya cyorezo kigihari kandi ko n’ubwo abantu bari gukingirwa ari benshi, bitabuza ko hari abo COVID-19 ihitana.

Bwabereye mu isoko ry’i Kabuga ahitwa mu Gahoromani n’ahandi hitwa mu Biryogo bya Kabuga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abacururiza muri ririya soko bibukijwe ko guhana intera, gukaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa no gukurikiza amabwiriza yo kugera mu ngo ari ingenzi kuko birinda ubuzima.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Kicukiro witwa Umuhire Christiane avuga COVID-19 ari indwara umuntu ashobora kwandura igihe icyo ari cyose n’aho ari hose bityo ko abantu bagomba kuyirinda uko  bashoboye kose.

Umuhire Christiane

Ati: “ Tugomba kwirinda iki cyorezo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Buri wese agomba kujya yibutsa mugenzi we kwirinda kiriya cyorezo kandi akamubwira ko ubuzima bwe bufite agaciro kanini.”

Abaturage bari baje kumva ubutumwa bwo kwirinda kiriya cyorezo babwiye itangazamakuru ko mu rwego rwo kwirinda ko hari ingamba zikomeye zakongera gufatwa harimo n’uko hari ibice runaka bishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo, ari ngombwa kubahiriza ingamba zo kucyirinda.

Uwitwa Mutamuriza avuga ko muri rusange abaturage bamenye ko kiriya cyorezo kica ariko ngo hari bamwe bashobora kudohoka ku ngamba zo kucyirinda bityo kubibutsa bikaba ari ngombwa.

- Advertisement -

Uyu mukobwa usanzwe ukora mu cyumba batunganyirizamo imisatsi avuga ko aho bakorera birinda ko ari umukiliya watandukira ziriya ngamba.

Ati: “ Dukora akazi mu buryo butuma nta muntu muri twe waba intandaro yo kwanduza undi kiriya cyorezo.”

Abacururiza muri ariya masoko n’abahaturiye bari bitabiriye ari benshi. Bari biganjemo abanyonzi, abamotari, abacuruzi  n’abakora mu nzego z’ubuzima n’abo mu nzego z’umutekano.

Insanganyatsiko yagira iti: “ Mutimawurugo n’inkomezamihigo, Guma ku ruhembe rwo kwirinda no gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya Covid -19”

Bari biganjemo abanyonzi, abamotari, abacuruzi n’abakora mu nzego z’ubuzima n’abo mu nzego z’umutekano.

Ubukangurambaga bwatangijwe muri uriya murenge buri gukorwa mu gihe mu Mujyi wa Kigali hari gukorwa ubundi bukangurambaga uyu mujyi ufatanyijemo na Polisi y’u Rwanda bugamije kureba agace kawo kazitwara neza mu gukumira kiriya cyorezo kakabihemberwa.

Akarere ka Kicukiro kagizwe n’imirenge 10, ituwe n’abaturage 318,564 batuye ku buso bwa kilometero kare 166.7.

Imirenge 10 ya Kicukiro igizwe n’utugari 41, natwo tugizwe n’imidugudu 327.

TAGGED:AbaturageCOVID-19featuredIsokoKicukiroMasaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yahaye Imbabazi Dr. Habumuremyi, Ashyiraho Abayobozi Bashya
Next Article Umushinga w’Imihanda Yihariye Ku Modoka Zitwara Abagenzi Muri Kigali Waheze He?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?