Mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango umuturage yasanze hafi y’iwe hari ibisasu bibiri bya Grenades. Martin Habiyambere yasanze biriya bisasu hafi y’iwe ubwo yasiburaga umugende ngo amazi atazamusenyera.
Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa ‘Grenade’ byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage bitera impungenge abahatuye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo bwabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ibyo bisasu yamenyekanye Taliki ya 06, Nzeri, 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert avuga bashyira ikimenyetso aho ibyo bisasu biri, bashyiraho n’uburinzi banga hari uwabikubaganya bikamuhitana.
Ati:“Twiyambaje abasirikare bo muri Engineering brigade kugira ngo babitegure.”
Abasirikare bo kubitegura bitaganyijwe ko bari buhagere kuri uyu wa Kane Taliki 08, Nzeri, 2022.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ibi bisasu ‘bishobora kuba’ byarahatawe n’Interahamwe zari zije kwica no gusahura imitungo y’abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazitesha.
Kamonyi n’aho hari uwo yigeze gukomeretsa…
Taliki 15, Mata, 2021 mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi n’aho umusore w’imyaka 18 yakinishije grenade atabizi iramuturikana.
Ku bw’amahirwe yaramukomerekeje gusa ariko ntiyamuhitana.
Bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo mu gihe cy’imvura bakavirwa.
Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana.
Ubwo yari arimo kugakinisha, mushiki we n’umubyeyi we baramubujije undi asa n’ubimye amatwi, bidatinze ka kuma katangiye gucumba umwotsi karaturika.
Ako kuma yari grenade ariko batabizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine yavuze ko uriya musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.
Nyirandayisabye yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.
Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe, batazi.
Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga.