Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuvundo Wakurikiye Umukino W’Umupira W’Amaguru Waguyemo Abantu 174
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umuvundo Wakurikiye Umukino W’Umupira W’Amaguru Waguyemo Abantu 174

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2022 12:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Indonesia  bari mu marira menshi nyuma y’urupfu rw’abantu 174 bazize imidugararo yakurikiye umukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu Kirwa cya Java.

Abafana b’ikipe yitwa Arema FC basimbukiye mu kibuga nyuma y’uko itsinzwe n’iyitwa Persebaya Surabaya ibitego 3-2 abantu barakandagirana bamwe barapfa abandi barenga 100 barakomereka.

Uyu mukino uri mu ya mbere yakurikiwe na rwaserera zahitanye abantu benshi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Abahanga mu mateka y’isi ya kera bavuga umupira w’amaguru watangiye gukinwa bwa mbere mu mateka y’abantu mu Bushinwa.

Icyo gihe bwayoborwaga n’abami bo mu bwoko bw’aba Han.

Nyuma waje kwaguka ugera n’ahandi harimo muri Roma ya ndetse no mu Bwongereza, ari n’aho bivugwa ko amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi muri iki gihe yandikiwe neza ahabwa umurongo.

Ibyaraye bibereye muri Indonesia byo rero byabaye interagahinda kubera ko ibyari ibyishimo by’uko ikipe yatsinze byaje kuvamo imiborogo n’agahinda ubwo abafana b’iyatinzwe bamanukaga mu kibuga kugira ngo bakubite abakinnyi.

Bidatinze abafana b’ikipe yatsinze nabo bahise bamanuka, ruba rurambikanye.

Ukubise undi umutego, agahita amukandagira mu nda cyangwa mu gituza, umutima ukagwa imbere, uwo bakandagiye mu gahanga, umutwe bakawangiza.

Polisi yagerageje kubakoma imbere ariko isanga bayirusha ubwinshi ihitamo kuvanamo akayo karenge.

Imibare yatangajwe na Al Jazeera ivuga ko abantu 34 ari bo bahise bahasiga ubuzima muri bo hakaba abapolisi bakuru babiri.

Abandi baguye mu nzira bajya kwa muganga, abandi bapfa bageze yo.

Abakometse cyangwa bavunitse amagufa atandukanye bagera ku 100 boherejwe mu bitaro umunani hirya no hino mu gihugu bakaba bari kwitabwaho ariko bamerewe nabi.

Muri aba kandi harimo abagera ku 10 ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Stade byabereyemo ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 42,000.

Polisi yavuze ko  muri bo , abagera ku 3,000 ari bo bakandagiranye muri stade induru ziravuga.

Perezida wa Indonesia witwa  Joko Widodo  yategetse ko hatangira iperereza kuri uru rupfu kandi ategaka ko shampiyona zose muri iki gihugu ziba zihagaze.

Umuhanzi ukomoka muri Congo Brazzaville witwa  Casimir Zao Zoba yigeze kuririmba ko umupira w’amaguru atari intambara ahubwo ari ahantu ho gusabana no kugorora ingingo.

Ibi bisa n’aho abo muri Indonesia batabizi.

TAGGED:AmaguruIndonesiaPolisiUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Bamenye Kwandika, Kuyobora No Gukina Sinema
Next Article Umugaba W’Ingabo Za Centrafrique Wungirije Yarangije Uruzinduko Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Nyanza: Polisi Yafashe Abamburaga Abandi Ibyabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?