Muri Indonesia bari mu marira menshi nyuma y’urupfu rw’abantu 174 bazize imidugararo yakurikiye umukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu Kirwa cya Java.
Abafana b’ikipe yitwa Arema FC basimbukiye mu kibuga nyuma y’uko itsinzwe n’iyitwa Persebaya Surabaya ibitego 3-2 abantu barakandagirana bamwe barapfa abandi barenga 100 barakomereka.
Uyu mukino uri mu ya mbere yakurikiwe na rwaserera zahitanye abantu benshi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Abahanga mu mateka y’isi ya kera bavuga umupira w’amaguru watangiye gukinwa bwa mbere mu mateka y’abantu mu Bushinwa.
Icyo gihe bwayoborwaga n’abami bo mu bwoko bw’aba Han.
Nyuma waje kwaguka ugera n’ahandi harimo muri Roma ya ndetse no mu Bwongereza, ari n’aho bivugwa ko amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi muri iki gihe yandikiwe neza ahabwa umurongo.
Ibyaraye bibereye muri Indonesia byo rero byabaye interagahinda kubera ko ibyari ibyishimo by’uko ikipe yatsinze byaje kuvamo imiborogo n’agahinda ubwo abafana b’iyatinzwe bamanukaga mu kibuga kugira ngo bakubite abakinnyi.
Bidatinze abafana b’ikipe yatsinze nabo bahise bamanuka, ruba rurambikanye.
Ukubise undi umutego, agahita amukandagira mu nda cyangwa mu gituza, umutima ukagwa imbere, uwo bakandagiye mu gahanga, umutwe bakawangiza.
Polisi yagerageje kubakoma imbere ariko isanga bayirusha ubwinshi ihitamo kuvanamo akayo karenge.
Imibare yatangajwe na Al Jazeera ivuga ko abantu 34 ari bo bahise bahasiga ubuzima muri bo hakaba abapolisi bakuru babiri.
Abandi baguye mu nzira bajya kwa muganga, abandi bapfa bageze yo.
Abakometse cyangwa bavunitse amagufa atandukanye bagera ku 100 boherejwe mu bitaro umunani hirya no hino mu gihugu bakaba bari kwitabwaho ariko bamerewe nabi.
Muri aba kandi harimo abagera ku 10 ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.
Stade byabereyemo ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 42,000.
Polisi yavuze ko muri bo , abagera ku 3,000 ari bo bakandagiranye muri stade induru ziravuga.
Perezida wa Indonesia witwa Joko Widodo yategetse ko hatangira iperereza kuri uru rupfu kandi ategaka ko shampiyona zose muri iki gihugu ziba zihagaze.
Umuhanzi ukomoka muri Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yigeze kuririmba ko umupira w’amaguru atari intambara ahubwo ari ahantu ho gusabana no kugorora ingingo.
Ibi bisa n’aho abo muri Indonesia batabizi.