Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuvuno W’u Rwanda Na Afurika Mu Guhangana N’Imisoro Ya Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Umuvuno W’u Rwanda Na Afurika Mu Guhangana N’Imisoro Ya Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 April 2025 9:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Prudence Sebahizi avuga ko aherutse kuganira na bagenzi be bo mu bihugu by’Afurika bemeranya ku ngamba zizafasha ibihugu byabo guhangana n’izamurwa rya 10% riherutse gushyirwaho na Amerika ku bicuruzwa biva muri Afurika muri rusange.

Sebahizi avuga ko inama yamuhuje nabo basangiye inshingano zo kwita ku mikorere y’inganda n’ubucuruzi yanzuriwemo ko mu ngamba zo guhangana na kiriya kibazo hakwiye kujyamo no kuzamura agaciro k’amabuye y’agaciro ava muri Afurika.

Yabwiye RBA ko u Rwanda rutagezweho n’ingaruka za ririya zamurwa ry’imisoro mu buryo butaziguye.

Ati: “u Rwanda ntabwo ruri mu bihugu twavuga ko byagizweho ingaruka zitaziguye kubera y’uko u Rwanda ruri mu bihugu byashyiriweho amahoro ya gasutamo ya 10% , ari nayo mahoro ya gasutamo ari hasi ugereranyije n’ibindi bihugu Amerika isa nk’aho yigirijeho nkana”.

Ibihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, bigiye gushyiraho politiki ihamye y’ubucuruzi yihariye muri Afurika, ndetse ngo binihutishe umugambi wo kwihuza kw’ibihugu byo kuri uyu Mugabane. #RBAAmakuru pic.twitter.com/1wSMxvJdoP

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 23, 2025

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Minisitiri Sebahizi avuga ko kubera biriya byemezo bya Amerika, hari ibihugu byari bisanzwe bishishikajwe no kohereza ibicuruzwa muri Amerika bizashaka andi masoko bibyoherezaho kugira byirinde iyo misoro.

Mu Cyumweru gishize hari inama yahuje Abaminisitiri b’ubucuruzi muri Afurika bumvikana ku bintu bine by’ingenzi basanze byabafasha mu guhangana naza ziriya ngamba za Amerika.

Imwe muri izo ngamba ni ugushyiraho Politiki ihamye y’ubucuruzi bwa Afurika yumvikanyweho.

Biyemeje kandi ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika bwakwihutishwa, bugashyirwamo imbaraga, ibyo bita regional integration.

Ingingo ya gatatu barebeye hamwe kandi bakayemeranyaho ni ukutibanda k’ukugurisha ku isoko rimwe, ahubwo bakagura bakajya n’ahandi.

Ibi, nk’uko Sebahizi abivuga, bizakorwa binyuze no mu kwibanda k’ubufatanye hagati y’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Icya kane ari nacyo cya nyuma bemeranyije ni ukongera agaciro k’ibikomoka ku mabuye y’agaciro ibihugu bya Afurika byohereza ku isoko mpuzamahanga.

Ibi bikorwa mbere y’uko ayo mabuye yoherezwa hanze.

Intambara y’ubucuruzi ivugwa ku isi muri iki gihe si ubwa mbere itangijwe na Donald Trump kuko no mu  mwaka wa 2017 yarabikoze ubwo yayoboraga Amerika bwa mbere.

Yo yaje kurangirana na manda ye kuko atongeye gutorerwa kuyubora Abanyamerika ahubwo yasimbuwe na Joe Biden.

Ivugwa muri iki gihe yo irihariye kuko iri ku bihugu byinshi mu gihe iya mbere yari igambiriye u Bushinwa gusa.

Umuhanga mu bukungu witwa Teddy Kaberuka aherutse kubwira Taarifa Rwanda ko nubwo Donald Trump ari gushaka guhindura uko igihugu cye gicuruzanya n’amahanga, ku rundi ruhande, ngo ni umugambi uzamufata igihe kirenze imyaka ine ya manda ye.

Hari amakuru yigeze gucicikana mu minsi yatambutse yemezaga ko Trump afite umugambi wo kuzahatanira manda ya gatatu ubaze uhereye kuyo yayoboye mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2021, ibintu bikivugwa ariko bitarahabwa umurongo ufatika.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyavuze ko guhindagurika kw’ibyemezo bya Donald Trump ku byerekeye imisoro n’amahoro kuzatuma ubukungu bw’isi muri rusange buhungabana bitewe ahanini n’uko abantu nta kizere cy’uko ibintu bizagenda neza bafite.

Ndetse impuzandengo y’ubwiyongere bw’ubukungu bwa Amerika muri Mutarama, 2025 yabaye 1.8% mu gihe yari yitezweho kuzaba  2.7% .

Kugira ngo ubukungu ubwo ari bwo bwose bukure, ni ngombwa ko abacuruzi n’abashoramari bagirira ejo hazaza ikizere.

TAGGED:AfurikafeaturedIngandaRwandaSebahiziUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15
Next Article Upfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Kuri X Yiyita Gitifu Sebatware Yamenyekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?