Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yamaze kugerwamo n’inkubi ikomeye yiswe Milton. Ni inkubi ifite umuvuduko wa kilometero zirenga 120 ku isaha, uyu ukaba ari umuvuduko ukomeye cyane mu gice cy’umujyi.
Wasenye inzu, irandura amapoto y’amashanyarazi kandi ukurikirwa n’imvura ikomeye yateje umwuzure ukomeye.
Inzu miliyoni 1.5 ndetse n’ibikorwa remezo byinshi ntibifite amashanyarazi, ubucuruzi butandukanye burahagarara.
Inzu 125 zasenyutse burundu kandi ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’ikirere kivuga ko imyuzure yatewe n’iyo mvura yateje amazi menshi cyane.
Umuyobozi wa Polisi muri kiriya gice avuga ko hari abantu bamaze gupfa bazize kugwirwa n’amapoto cyangwa ibindi bintu biremereye byahiritswe n’iriya nkubi.
Abapfuye ni abo ahitwa Spanish Lakes Country Club mu gice kitwa Fort Pierce.
Mbere y’uko iyi nkubi igera ku butaka, abahanga bari baburiye abantu ko niba badahunze bagahitamo kuguma mu ngo zabo kababayeho!
Umuburo wavugaga ko kuguma mu rugo ntaho bitaniye no kwicukurira imva.
Perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ko igihugu cye kiri mu bibazo cyane cyane Leta ya Florida.
Avuga ko inkubi Milton ari yo ya mbere ikomeye mu mateka ya Florida mu myaka 100 ishize.
Mu rwego rwo gufasha abazagirwaho ingaruka nayo, icyamamare Taylor Swift cyitanze miliyoni $5 yo gushakira abantu imiti n’icumbi.
Bivugwa ko ibizangizwa n’uriya muyaga ukomeye bizabarirwa hagati ya miliyari $ 60 na miliyiri $ 100.
Bavuga ko iriya nkubi iri ku rwego rumwe n’indi yabaye mu myaka yatambutse yari ikomeye cyane bise Katrina.
Abaturage bo muri Leta ya Florida bangana na 770,000 nta mashanyarazi bafite kandi amazi y’umwuzure yamaze kuzamuka agera kuri metero eshatu uvuye ku butaka.