Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Mukuru Muri Polisi Y’u Rwanda Yabwiye Isi Umuvuno Warwo Mu Kubungabunga Amahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru Muri Polisi Y’u Rwanda Yabwiye Isi Umuvuno Warwo Mu Kubungabunga Amahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2022 9:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yabwiye abandi bayobozi bakuru ba Polisi bateraniye i New York mu Nama ibahuje ko iyo u Rwanda rugiye kubungabunga amahoro aho rwabisabwe, rubikora neza kandi bigashingira ku miterere y’igihugu n’imibereho y’abaturage.

DIGP Namuhoranye avuga ko gukorera mu murongo w’indagaciro z’abatuye ibihugu runaka kugira ngo umusanzu wo kuhagurura amahoro utange umusaruro, ari ingenzi.

Inama yabivugiyemo ni iya gatatu y’Umuryango w’abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere amahoro arambye n’iterambere binyuze muri Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.”

Uyu muyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda avuga ko amahoro ari yo shingiro ry’iterambere ryose abantu bageraho.

Avuga ko mu Rwanda, intego nkuru kuri Polisi y’u Rwanda ari uguharanira ko abaturage barwo bagira ituze n’umutekano usesuye bityo abaturage bagashishikarizwa gushyira imbaraga mu bibateza imbere.

Namuhoranye avuga ko iyo hari ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage, biba ingenzi mu gufasha Polisi kugeza amahoro ku baturage ishinzwe kurinda.

DIGP Namuhoranye asanga ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo by’abaturage butuma abaturage bazera Polisi kuko baba babona  ibikorwa byayo kandi bibafitiye akamaro ariko nabo babigizemo uruhare.

Ati: “Polisi nk’urwego na Polisi nk’inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.”

UNCOPS 2022 ni inama  ihuza Abaminisitiri, abayobozi ba Polisi n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibera  ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere mpuzamahanga kuri bose binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.

TAGGED:AmahoroNamuhoranyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie Noneho Aridegembya Mu Burundi
Next Article Imanza Z’Akarengane Zijyanwa Mu Bujurire Ni Umutwaro Uremerereye Ubutabera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?