Perezida Paul Kagame yakiririye mu Biro bye Umuyobozi ku rwego rw’isi w’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge witwa Mirjana Spoljaric Egger.
Yamwakiranye n’uyobora uyu muryango ku rwego rwa Afurika witwa Patrick Youssef, bombi bari kumwe n’amatsinda bayoboye.
Mirjana Spoljaric Egger ni Umusuwisi watangiye kuyobora uyu muryango mu mwaka wa 2022.
Ku rubuga rw’Umuryango ayobora, handitse ko yagize uruhare mu gutuma impunzi zo mu bihugu 90, aho hose akaba yaragize uruhare mu mibereho myiza y’impunzi n’abandi bari mu kaga.
Nta makuru arambuye ku byaganiriweho ubwo Perezida Kagame yakiraga uyu muyobozi.
Icyakora ushingiye ku biri kubera mu Karere u Rwanda ruherereyemo, wakeka ko ingingo ijyanye no gucyura impunzi zo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zimaze igihe mu Rwanda iri mu zaganiriwe.
Gutaha kwazo kurashoboka muri iki gihe kubera ko hari igice AFC/M23 yafashe, igihe umutekano ndetse yatangiye kugishyiramo ibikorwaremezo.
Imihanda iri gukorwa, umuganda wo gusukura mu mijyi ukorwa kuri gahunda ndetse ibyo bice byo muri Kivu zombi byahawe ubuyobozi bwa Politiki na gisirikare.
Birashoboka ko ingingo yo gucyura impunzi zo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zimaze igihe mu Rwanda iri mu zo M23 yagejeje ku muhuza ari we Qatar ngo ayigeze ku bo baganira mu biganiro bibera i Doha.