Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Mukuru Wa Kaminuza Y’u Rwanda Yeguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru Wa Kaminuza Y’u Rwanda Yeguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2022 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Prof Lyambabaje Alexandre wari umaze igihe gito ari Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye. Yari umwaka n’amezi macye agiye kuri uyu mwanya.

Lyambabaje Alexandre ubu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ku nshingano ze hakaba hagiyeho Dr  Nosa Egiebor.

Prof Lyambabaje azwiho gukunda siporo cyane cyane Volley

Dr Egiebor we ni muntu ki?

Egiebor yari asanzwe ari we wungirije Lyambabaje mu kazi ko kuyobora Kaminuza y’u Rwanda.Ni Umunya Nigeria ufite n’ubwenegihugu bw’Amerika.

Nosa O. Egiebor asanzwe yigisha iby’ubuhanga bwo kubyaza ibidukikije umusaruro ariko utabyangije. Ni ishami bita Environmental Resource Engineering.

Yigeze no kuba umuyobozi wungirije mu kigo kitwa Sunny College of Environment Science and Forestry.

Nosa O. Egiebor afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byo  yigisha yavanye muri Kaminuza yo muri Canada yitwa Queen’s University  iri ahitwaKingston, Ontario, Canada.

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨

Prof Lyambabaje Alexandre wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda yeguye kuri uyu mwanya, yari ariho kuva muri Gashyantare 2021, akaba yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Prof. Nosa Egiebor niwe uri kuri uyu mwanya mu buryo bw'agateganyo. #RBAAmakuru pic.twitter.com/HQ85IyMKKr

— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) May 6, 2022

Mbere y’uko aza mu Rwanda ngo afashe Lyambabaje mu kuzamura ireme ry’ubureze, Dr Egiebor yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye zo muri Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imyaka 30.

Mu kazi ke kandi yakoze muri Kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Canada no muri Amerika, urugero nk’iyiwa Tuskegee University iri muri Leta ya Alabama.

Yakoze no muri Kaminuza ya Mississippi.

Dr Egiebor yanishije mu buryo budahoraho mu zindi Kaminuza zikomeye hirya no hino ku isi harimo iyitwa Technical University of Berlin mu Budage, iyitwa Ankara University muri Turkey n’ishuri rya Kaminuza ryigisha kwita ku bidukikije no kubungabunga amazi ryo muri Burkina Faso ryitwa International Institute for Water and Environmental Engineering.

Dr Egiebor

Ubwo yagirwaga umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Dr Egiebor yari afite imyaka 65 y’amavuko.

Hari muri Mutarama, 2021.

TAGGED:featuredKaminuzaLyambabajeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Akarere Kaza Mu Twa Mbere Dufite Abasambanya Abana Benshi Mu Rwanda
Next Article Airtel-Rwanda Yatangije ‘Gahunda Y’Ubuntu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?