Connect with us

Mu Rwanda

RIB Irabahigisha Uruhindu

Published

on

Isangize abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rurasaba Abanyarwanda n’undi wese wabona abantu babiri yasohoye amafoto yabo ko yabiyimenyesha cyangwa akabimenyesha urwego rw’umutekano urwo ari rwo rwose bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Umwe muri bo yitwa Ngabo Alex  bakunze kwita Bagabo akaba akomoka mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Amarembo.

Uyu arashakishwa kubera ko yishe umuntu yarangiza agatoroka, tukaba twanditse iyi nkuru atarafatwa.

Undi Ubungenzacyaha bushakisha ni Frederic Gahamanyi ukomoka mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Sovu mu Mudugudu wa Rukurazo.

Arashakishwa kubera ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rusaba uwababona ko yabibwira ubuyobozi bumwegereye bagafatwa.

Author

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version