Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Muri Hamas Yishongoye Kuri Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Umuyobozi Muri Hamas Yishongoye Kuri Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 February 2025 10:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Osama Hamdan, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yabwiye Al Jazeera ko igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki 07,Ukwakira, 2023 ari intsinzi ikomeye itazibagirana mu mateka.

Ntacyo Israel irasubiza kuri ayo magambo ariko birashoboka ko bitazarangirira aho.

Hamdan avuze ibi mu gihe kibi kuko Israel iri guhererekanya na Hamas imfungwa buri ruhande rwafashe mu ntambara impande zombi zimaze iminsi 500 zirwana.

Yabwiye Al Jazeera ati: “Tariki 07, Ukwakira izahora ari itariki y’amateka kuri Hamas kuko ari bwo abantu bacu bashoboye gusenya ingabo za Israel zari zigize diviziyo yacungaga Gaza”.

Yavuze ko ibyabaye icyo gihe byerekanye ko burya na Israel ishobora gutsindwa, ko burya idashoboye byose.

Osama Hamdan yabwiye abanyamakuru ba Al Jazeera, ikinyamakuru cya Leta ya Qatar, ko Hamas mu mikorere yayo itigeze isaba Hezbollah ubufasha bwa gisirikare nk’uko byigeze kuvugwa n’uwayiyoboraga witwa Hassan Nasrallah.

Hamdan yeretse abantu kuri écran/screen ifoto y’ahantu ingabo za Israel zari zasumbirijwe, avuga ko byerekana ko burya nazo zatsindwa, ko ari ibintu bishoboka.

Ndetse ngo Hamas yari ifite n’amahitamo yo kuba yatera Israel igihe cyose yashakira.

Ni ko Hamdan abivuga.

Ubwo yabazwaga niba Hamas ifite ubushake bwo gusaranganya ubutegetsi n’indi mitwe ikorera muri Gaza, yasubije mu buryo budasubirwaho ko BIDASHOBOKA.

Amakuru kandi avuga ko Hamas yemera ko ishobora guha Palestine uburenganzira bwo kuyobora Gaza, ariko ikavuga ko bizaba ngombwa ko hari abakozi bayo bashyirwa mu buyobozi Palestine yazashyiraho.

Ikindi kivugwa muri iyi dosiye ni uko hari igitutu Misiri yashyize ku bayobozi ba Hamas ngo bemere gukorana na Palestine ku ngingo ireba imiyoborere ya Gaza.

Israel nayo kuri uyu wa Mbere tariki 17, Gashyantare, 2025 irohereza intumwa i Cairo kuganira n’ubuyobozi bwa Misiri uko ibyo guhererekanya imfungwa na Hamas byifashe no gusuzumira hamwe  aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Doha rigeze.

TAGGED:DohaHamasHezoollah ImfungwaIgiteroIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bukavu: Icyizere Cyo Kubaho Neza Cyagarutse
Next Article DRC: Urugero Rwiza Rwo Gusesagura Na Duke Wari Ufite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?