Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Muri Karongi Ati: ‘Ikibazo Cy’Amazi Twaragikemuye’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuyobozi Muri Karongi Ati: ‘Ikibazo Cy’Amazi Twaragikemuye’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2024 2:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Narangwe Celéstine Liliane uyobora Akarere ka Karongi mu buryo bw’agateganyo.
SHARE

Narangwe  Celéstine Liliane, akaba  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi by’agateganyo avuga ko igipimo cy’amazi yagejejwe mu ngo z’abagatuye ari kiza ku buryo yakwemeza ko ikibazo cy’amazi make cyakemutse.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyibanze ku mirire iboneye igenerwa abanyeshuri.

Akarere ka Karongi kari mu turere 11 turi gukorerwamo ubukangurambaga mu kwimakaza ubuziranenge mu bigaburirwa abanyeshuri.

Ubuyobozi bwa Karongi bwemeza ko amazi ari henshi mu Karere

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge- ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi( WFP) n’abandi bafatanyabikorwa- kiri kwibutsa abarezi ko isuku y’ibigaburirwa abanyeshuri ari ngombwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ngombwa kuko bibarinda indwara zatumA barwara bagasiba ishuri cyangwa bakanarivamo.

Narangwe  avuga ko kugira ngo gutekera abana bikorwe neza, byasabye ko amazi ahagije agezwa mu bigo byinshi.

Yagize ati: “ Mu ngo z’abaturage hari amazi bityo rero no mu bigo by’amashuri arahari kandi ahagije”.

Yatangaje ko ibigo by’amashuri bifite ibikoresho bitekerwamo ibyo abana bafungura, akemeza ko n’aho bitaragera mu buryo buhagije intego ari uko bizahagera bidatinze.

Asobanura ko muri iki gihe hari imbogamizi zishingiye ku kuba gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ikiri nshya, bituma abana bagana ishuri ku bwinshi bityo ibyo kubatekera n’ibikoresho byo gutekamo biba bike.

- Advertisement -

Narangwe yemeza ko buhoro buhoro ibyo bibazo bizabonerwa umuti.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Karongi witwa Manishimwe Alleluia  nawe avuga ko abana bo mu kigo cye basigaye biga neza kurusha uko byabaga mbere.

Kurira ku ishuri byatumye biga batuje, bateze amatwi.

Manishimwe ashima gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, akemeza ko ibibazo bikiyirimo bizakemurwa, uko iminsi ihita indi igataha.

Ni ikibazo asanga giterwa ahanini ‘n’imihini mishya itera amabavu’ ariko ko ibintu bizagenda neza mu gihe kiri imbere.

Imibare Taarifa Rwanda ifite igaragaza ko kuva gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri yatangira, byatumye umubare w’abana bagana ishuri mu Karere ka Karongi wiyongera.

Mu mwaka wa 2022/2023 bari abana 124,322, muwa  2023/2024 uriyongera ugera kuri 125, 485 naho mu mwaka wa 2024/2025 uba abana 130, 844.

Muri Karongi hari ibigo by’amashuri  194, muri yo atatu niyo ataragezwamo amazi, akaba angana na 1.5%.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu Turere tw’imisozi miremire mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ku rwego rw’Akarere aho amazi ataragera harangana na 9.7%

Ubukungurambaga bwa RSB bwo kwimakaza ubuziranenge mu mirire y’abanyeshuri bwatangirijwe mu Karere ka Burera.

Bwakomereje mu Karere ka Rubavu, mu Karere ka Rutsiro, kuri uyu wa Kane bugera mu Karere ka Karongi, bukazakomereza mu Karere ka Rusizi.

Abarezi bo muri utwo turere babwiwe ko bakwiye kwirinda ko ibiribwa bidafite ubuziranenge bihabwa umunyeshuri.

Kwandura kwabyo gushobora guterwa n’uburyo byasaruwe, uko byahunitswe, uko byatetswe, icyo byatekewemo, icyo byaruriweho n’ibindi.

Muri iyo nzira yose, abategura amafunguro basabwa kwirinda ko yakwandura.

Abakozi ba RSB basaba abarezi kwirinda ko ifu y’akawunga kagaburirwa abana ibamo agahuyu. Akawunga kagize hejuru ya 70% by’amafunguro yose ahabwa abanyeshuri.

Kurinda abana indyo ihumanye bibategurira kuzaba abantu bakuru bafite ubuzima buzira umuze kandi b’ingirakamaro.

Indi wasoma:

Ahatunganyirizwa Ibiribwa Ntihinjirwa N’Uwo Ari We Wese

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Gutaha Icyambu Kinini Ku Kiyaga Cya Kivu
Next Article DRC: Indwara Itazwi Irica Abantu Umusubizo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?