Narangwe Celéstine Liliane, akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi by’agateganyo avuga ko igipimo cy’amazi yagejejwe mu ngo z’abagatuye ari kiza ku buryo yakwemeza ko ikibazo cy’amazi make cyakemutse.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyibanze ku mirire iboneye igenerwa abanyeshuri.
Akarere ka Karongi kari mu turere 11 turi gukorerwamo ubukangurambaga mu kwimakaza ubuziranenge mu bigaburirwa abanyeshuri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge- ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi( WFP) n’abandi bafatanyabikorwa- kiri kwibutsa abarezi ko isuku y’ibigaburirwa abanyeshuri ari ngombwa.
Ni ngombwa kuko bibarinda indwara zatumA barwara bagasiba ishuri cyangwa bakanarivamo.
Narangwe avuga ko kugira ngo gutekera abana bikorwe neza, byasabye ko amazi ahagije agezwa mu bigo byinshi.
Yagize ati: “ Mu ngo z’abaturage hari amazi bityo rero no mu bigo by’amashuri arahari kandi ahagije”.
Yatangaje ko ibigo by’amashuri bifite ibikoresho bitekerwamo ibyo abana bafungura, akemeza ko n’aho bitaragera mu buryo buhagije intego ari uko bizahagera bidatinze.
Asobanura ko muri iki gihe hari imbogamizi zishingiye ku kuba gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ikiri nshya, bituma abana bagana ishuri ku bwinshi bityo ibyo kubatekera n’ibikoresho byo gutekamo biba bike.
Narangwe yemeza ko buhoro buhoro ibyo bibazo bizabonerwa umuti.
Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Karongi witwa Manishimwe Alleluia nawe avuga ko abana bo mu kigo cye basigaye biga neza kurusha uko byabaga mbere.
Kurira ku ishuri byatumye biga batuje, bateze amatwi.
Manishimwe ashima gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, akemeza ko ibibazo bikiyirimo bizakemurwa, uko iminsi ihita indi igataha.
Ni ikibazo asanga giterwa ahanini ‘n’imihini mishya itera amabavu’ ariko ko ibintu bizagenda neza mu gihe kiri imbere.
Imibare Taarifa Rwanda ifite igaragaza ko kuva gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri yatangira, byatumye umubare w’abana bagana ishuri mu Karere ka Karongi wiyongera.
Mu mwaka wa 2022/2023 bari abana 124,322, muwa 2023/2024 uriyongera ugera kuri 125, 485 naho mu mwaka wa 2024/2025 uba abana 130, 844.
Muri Karongi hari ibigo by’amashuri 194, muri yo atatu niyo ataragezwamo amazi, akaba angana na 1.5%.
Ku rwego rw’Akarere aho amazi ataragera harangana na 9.7%
Ubukungurambaga bwa RSB bwo kwimakaza ubuziranenge mu mirire y’abanyeshuri bwatangirijwe mu Karere ka Burera.
Bwakomereje mu Karere ka Rubavu, mu Karere ka Rutsiro, kuri uyu wa Kane bugera mu Karere ka Karongi, bukazakomereza mu Karere ka Rusizi.
Abarezi bo muri utwo turere babwiwe ko bakwiye kwirinda ko ibiribwa bidafite ubuziranenge bihabwa umunyeshuri.
Kwandura kwabyo gushobora guterwa n’uburyo byasaruwe, uko byahunitswe, uko byatetswe, icyo byatekewemo, icyo byaruriweho n’ibindi.
Muri iyo nzira yose, abategura amafunguro basabwa kwirinda ko yakwandura.
Abakozi ba RSB basaba abarezi kwirinda ko ifu y’akawunga kagaburirwa abana ibamo agahuyu. Akawunga kagize hejuru ya 70% by’amafunguro yose ahabwa abanyeshuri.
Kurinda abana indyo ihumanye bibategurira kuzaba abantu bakuru bafite ubuzima buzira umuze kandi b’ingirakamaro.
Indi wasoma: