Umuyobozi Mushya Wa Polisi Ya Kenya Yategetswe Guca Urugomo

Perezida William  Ruto yategetse Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya  uherutse kurahirira inshingano nshya gukora ibyo ashoboye  byose ariko agaca urugomo mu baturage ba Kenya.

Yavuze ko nta kintu Polisi y’iki gihugu yabuze k’uburyo inanirwa guhagarika cyangwa se kugabanya ku kigero cyo hejuru urugomo rukorerwa mu Mijyi ya kiriya gihugu n’ahandi mu cyaro.

Inspector General of Police( IGP) wa Kenya mushya yitwa Japhet Koome. Aherutse kurahirira kuyobora Polisi ya Kenya, uru rukaba ari urwego rufite abakozi bakorera mu gihugu kibamo abagizi ba nabi benshi kandi mu nzego nyinshi.

Bivugwa ko abapolisi bo muri Kenya bahura n’akazi gakomeye cyane bigatuma biheba bamwe bakiyahura cyangwa bakica abo bashinzwe kurinda.

- Advertisement -

Abaturage ba Kenya muri rusange n’ab’i Nairobi by’umwihariko ni abaturage bakunda akazi.

Kuri bo ifaranga nicyo kintu cya mbere kandi hari benshi bavuga ko bagomba kuribona hatitawe ku nzira byacamo iyo ari yo yose.

Ibi bituma abo benshi tuvuga bahitamo kwica amategeko ariko bakabona amafaranga.

Muri uko kwica amategeko, habamo no kwica abantu, guhohotera abakobwa n’abagore, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bituma Polisi ya Kenya ihora mu kazi kadashira, katanaganuka kandi ihanganye n’abantu rimwe na rimwe baba bafite ibikoresho bihambaye n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Abapolisi ba Kenya bivugwa ko hari ubwo akazi kabarenga bagasanga ibyiza ari ukwipfira bakavaho.

Iyo batirashe cyangwa ngo barase abandi bibaviremo gufungwa, baraswa n’abagizi ba nabi.

Ikinyamakuru The Star mu Ukuboza, 2021, cyanditse ko guhangayika( trauma) ari yo mpamvu ikomeye ituma abapolisi bo muri Kenya bagira imyitwarire iteye ubwoba.

Ibibazo byose sosiyete ya Kenya ifite umupolisi aba agomba kugira uruhare mu kubicyemura.

Ibi bituma ubuzima bwe buhora mu kaga.

Ibi byatumye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya Inspector General of Police Hilary Mutyambai(niwe wasimbuwe na Japhet Koome) atangiza gahunda yo gufasha abapolisi be gushyira agatima mu nda.Yatangijwe mu mwaka wa 2019 bwiswe  Muamko Mpya-Healing The Uniform.

Ibi ariko siko Perezida Ruto abibona kuko we asanga nta kintu na kimwe Polisi y’igihugu cye ibuze k’uburyo irushwa  imbaraga n’abagizi ba nabi.

Ngo ifite ibikoresho n’amafaranga bihagije k’uburyo itagombye kurushwa imbaraga n’ibisambo byiba inka, ibisahura amaduka na Banki n’izindi nkozi z’ibibi.

Yabwiye IGP Koome ati: “ Ibyo gusahura inzu, gushimuta inka z’abaturage n’ibindi byaha byose bigomba guhagarara.”

Ruto yavuze ko Kenya ikeneye Polisi y’umwuga, yayindi ihangana n’ibibi byose biri mu gihugu ndetse birimo na ruswa, ikimenyene n’icyenewabo.

Yategetse Polisi gukorana n’izindi nzego harimo n’urw’ubutasi imbere mu gihugu kugira ngo bace akaduruvayo kari mu bantu bakora ibyaha nkana bakishishahisha.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version