Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Mushya W’Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Uganda Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Umuyobozi Mushya W’Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Uganda Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2022 4:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Maj Gen James Birungi
SHARE

Major Gen James Birungi ubu niwe wahawe ubuyobozi bwo kuyobora Ishami ry’Ingabo za Uganda rishinzwe ubutasi.

Yavutse mu mwaka wa 1973, avukira ahitwa Ngoma mu Karere ka Nakaseke muri Uganda.

Yize amashuri abanza ahitwa Ibanda Secondary School no mu rindi shuri ryitwa Nyakasura School.

Mu myaka yakurikiyeho, yagiye kwiga iby’imari mu ishuri rya Kaminuza ya Makerere ryitwa Makerere Business School riri ahitwa Nakawa.

Mu mwaka wa 1996 James Birungi yari amaze kuba umusore uhamye ndetse wari ufite ubushake bugaragara bwo kwinjira mu ngabo.

Yaje kwiyegeranya na bagenzi be 11 bajya mu  ngabo, bidatinze bahita boherezwa mu kigo cya gisirikare  batangira amasomo.

Aya masomo bayafatiye ahitwa Kasenyi muri Entebbe.

Birungi  yaje koherezwa mu Buhinde kwiga ahamara umwaka ahavana  ipeti rya Second Lieutenant.

Nyuma yahawe akazi mu gisikare cya Uganda, aba umushoferi w’ibifaro mu ishami ryihariye ry’ingabo zirwanira ku butaka ryitwa Armoured Brigade.

Icyo gihe icyicaro cy’iri shami cyari kiri ahitwa Kasijjagirwa mu Karere ka  Masaka.

Mu mwaka wa 2002 hari andi mahugurwa yakoze kandi yo ku rwego rwo hejuru ku byerekeye gutwara imodoka za gisirikare.

Birungi yigeze kuhorezwa mu gace ka Karamoja guhosha imidugararo ya ba rushimusi bari barakamejeje.

Nyuma yoherejwe ahitwa Karama kuyobora ishuri rihugura abasirikare, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Major.

Mu mwaka wa 2008 yagiye mu ngabo za Uganda zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Presidential Guard Brigade.

Yari avuye mu yandi mahugurwa ay’ihitwa Kimaka, Jinja.

Mu iperereza rya Taarifa twamenye ko uyu musirikare muri iki gihe ufite ipeti rya Major General, yigeze guhabwa ipeti rya Col bidaciye mu mucyo.

Icyo gihe yavanywe ku ipeti rya Major agirwa Colonel.

Hari mu mwaka wa 2013.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 25, Mutarama, 2022, Perezida wa Uganda  Yoweli Museveni yamugize umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda, CMI.

Yari asanzwe ari ayobora Umutwe w’ingabo za Uganda zidasanzwe, bita Special Forces.

Kuba yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda, CMI, ni ngombwa ko abantu bakurikiranira hafi uko azitwara mu bibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Abamuzi bamuvuga ho iki?

Umuturage wo mu gace ka Busoga witwa Godfrey Ssempijja avuga ko Gen Birungi ari umugabo wigenga mu bitekerezo, akaba akuze bihagije k’uburyo atemera ko hari umuvugiramo.

Undi muturage witwa Ibrahim Kitatta avuga ko Gen James Birungi ari umugabo wo kwizerwa kandi utava ku izima.

Ikindi ngo ni uko akunda urubyiruko.

Major Gen Birungi kandi ni umuhanga utanga ibitekerezo bamwe bafata nk’ingenzi.

TAGGED:BirungifeaturedIgisirikareMakerereRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutekano n’Iterambere Ni Ibintu Bidasigana – Perezida Kagame
Next Article Urubyiruko Rwabaga Iwawa Rwasabwe Kuzibukira Burundu Ibihungabanya Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?