Major Gen James Birungi ubu niwe wahawe ubuyobozi bwo kuyobora Ishami ry’Ingabo za Uganda rishinzwe ubutasi.
Yavutse mu mwaka wa 1973, avukira ahitwa Ngoma mu Karere ka Nakaseke muri Uganda.
Yize amashuri abanza ahitwa Ibanda Secondary School no mu rindi shuri ryitwa Nyakasura School.
Mu myaka yakurikiyeho, yagiye kwiga iby’imari mu ishuri rya Kaminuza ya Makerere ryitwa Makerere Business School riri ahitwa Nakawa.
Mu mwaka wa 1996 James Birungi yari amaze kuba umusore uhamye ndetse wari ufite ubushake bugaragara bwo kwinjira mu ngabo.
Yaje kwiyegeranya na bagenzi be 11 bajya mu ngabo, bidatinze bahita boherezwa mu kigo cya gisirikare batangira amasomo.
Aya masomo bayafatiye ahitwa Kasenyi muri Entebbe.
Birungi yaje koherezwa mu Buhinde kwiga ahamara umwaka ahavana ipeti rya Second Lieutenant.
Nyuma yahawe akazi mu gisikare cya Uganda, aba umushoferi w’ibifaro mu ishami ryihariye ry’ingabo zirwanira ku butaka ryitwa Armoured Brigade.
Icyo gihe icyicaro cy’iri shami cyari kiri ahitwa Kasijjagirwa mu Karere ka Masaka.
Mu mwaka wa 2002 hari andi mahugurwa yakoze kandi yo ku rwego rwo hejuru ku byerekeye gutwara imodoka za gisirikare.
Birungi yigeze kuhorezwa mu gace ka Karamoja guhosha imidugararo ya ba rushimusi bari barakamejeje.
Nyuma yoherejwe ahitwa Karama kuyobora ishuri rihugura abasirikare, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Major.
Mu mwaka wa 2008 yagiye mu ngabo za Uganda zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Presidential Guard Brigade.
Yari avuye mu yandi mahugurwa ay’ihitwa Kimaka, Jinja.
Mu iperereza rya Taarifa twamenye ko uyu musirikare muri iki gihe ufite ipeti rya Major General, yigeze guhabwa ipeti rya Col bidaciye mu mucyo.
Icyo gihe yavanywe ku ipeti rya Major agirwa Colonel.
Hari mu mwaka wa 2013.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 25, Mutarama, 2022, Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yamugize umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda, CMI.
Yari asanzwe ari ayobora Umutwe w’ingabo za Uganda zidasanzwe, bita Special Forces.
Kuba yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda, CMI, ni ngombwa ko abantu bakurikiranira hafi uko azitwara mu bibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Abamuzi bamuvuga ho iki?
Umuturage wo mu gace ka Busoga witwa Godfrey Ssempijja avuga ko Gen Birungi ari umugabo wigenga mu bitekerezo, akaba akuze bihagije k’uburyo atemera ko hari umuvugiramo.
Undi muturage witwa Ibrahim Kitatta avuga ko Gen James Birungi ari umugabo wo kwizerwa kandi utava ku izima.
Ikindi ngo ni uko akunda urubyiruko.
Major Gen Birungi kandi ni umuhanga utanga ibitekerezo bamwe bafata nk’ingenzi.