Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Benon Rukundo uyobora ibiro bihurizwamo serivisi z’ubutaka (One Stop Center) mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kudasobanura inkomoko y’umutungo we no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Rukundo w’imyaka 34 yari n’umuyobozi w’agateganyo Ushinzwe Igenamigambi ry’Umujyi.
Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo guhera ku wa 16 Nyakanga, iperereza rikaba rikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yabwiye itangazamakuru ko Rukundo yafashwe nyuma y’uko kuri konti ye hasanzweho amafaranga menshi atatangajwe umubare, adashobora gusobanura ahoyaturutse.
Ni amafaranga ngo yagiye abitswaho n’abantu banyuranye, mu bihe bitandukanye.
Ibyo bigahuzwa n’uko uyu mugabo akekwaho ko yagiye atanga ibyangombwa byo kubaka inzu zidahuye n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Rukundo akekwaho ko yatangaga ibyo byangombwa atumvikanye n’abandi bakorana, mu gihe ririya shami rigomba gukorana nk’itsinda.
Ni ibikorwa bikekwa ko byaba byihishwe inyuma na ruswa.
RIB ivuga ko itazihanganira biriya byaha, ku buryo ababigiramo uruhare bazakomeza gufatwa bakabiryozwa.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya 9 y’itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza ko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni mu gihe gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze icumi, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.