Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa IMF Ategerejwe Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umuyobozi Wa IMF Ategerejwe Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2023 11:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kristalina Georgieva usanzwe uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF, azasura u Rwanda mu mpera za Mutarama, 2023.

Amakuru Taarifa yakuye ahantu hizewe avuga ko uruzinduko rwe ruzaba hagati y’Italiki 24 kuzageza taliki 26, Mutarama, 2023.

Ibizaba bimugenza ntibyatangajwe.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ntazabura kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ku ngingo zirimo aho rugeze ruzahura ubukungu bwarwo bwagizweho ingaruka na COVID-19.

Nyuma y’uko iki cyorezo kigenjeje amaguru make, u Rwanda ruri kubaka ubukungu bwarwo gahoro gahoro.

Ni urugendo rufashwamo n’abafaranyabikorwa barwo barimo n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

Hamwe mu hantu u Rwanda rushora amafaranga ruhabwa cyangwa rugurizwa na IMF ni mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Hari n’izindi nzego zirimo no kuzamura umusaruro uturuka mu buhinzi.

Abayobozi b’u Rwanda n’aba kiriya kigega kandi bashabora kuzaganira ku ngingo y’uburyo u Rwanda rwishyura imyenda rufata.

Mu kiganiro Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yahaye abanyamakuru taliki  07, Ukwakira, 2022 yavuze ko u Rwanda rwishyura neza inguzanyo ruhabwa n’abarutera inkunga.

Hari nyuma y’umuhango Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasinyanyemp n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni $ 310  azarufasha kubaka ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni inguzanyo izishyurwa byibura mu myaka 15 ku rwunguko ruto.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kuzabona kandi rugakoresha Miliyari $ 11 mu kubaka ubukungu buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Muri kiriya kiganiro, Taarifa yabajije niba u Rwanda rwarishyura neza imyenda rwari rufitiye abarugurije mu bihe byabanjirije COVID-19 kugira ngo noneho rubahe n’icyizere cy’uko ruzishyura indi myenda rufata cyangwa ruzafata.

Minisitiri Dr.Uzziel Ndagijimana yasubije ko nta myenda iremereye u Rwanda kubera ko rwishyura neza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana

Yagize ati: “ Mbere ya COVID-19, imyenda u Rwanda rwafatanga rwayishyuraga neza ndetse nakubwira ko no muri COVID-19 nabwo twakomeje kwishyura k’uburyo byahaye abafatanyabikorwa bacu icyizere gituma n’ubu tugikorana muri uru rwego.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa nawe yavuze ko u Rwanda rutarajya mu bihugu bifite umwenda bitabasha kwishyura.

Rwangombwa yavuze  ko mu mwaka wa 2024 ibintu byose byazitiraga u Rwanda z bigatuma umwenda warwo uzamuka, bizaba byarakuweho.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa
TAGGED:featuredIkigegaImariMinisiteriNdagijimanaRwandaRwangombwaUmwenda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Umupolisi Yaherewe Ruswa ‘Mu Ruhame’
Next Article DRC Iri Gucuruza Zahabu Nyinshi Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?