Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa Islamic State Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuyobozi Wa Islamic State Yishwe

admin
Last updated: 03 February 2022 4:19 pm
admin
Share
Iyi nyubako ni yo yaguyemo umuyobozi wa Islamic State
Iyi nyubako ni yo yaguyemo umuyobozi wa Islamic State
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi wayoboraga umutwe wa Islamic State yishwe, mu gitero cyagabwe mu majyaruguru ya Syria.

Amakuru yatangajwe avuga ko al-Qurayshi yaturikije igisasu cyahise kimuhitana hamwe n’abagize umuryango we. Hemejwe ko abantu 13 bapfuye harimo abagore n’abana.

Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko ku mabwiriza yatanze, uriya mugabo yishwe mu ijoro ryakeye. Ni igitero cyamaze amasaha abiri.

Biden yavuze ko cyari kigamije kuburizamo iterabwoba, kurengera abaturage ba Amerika n’inshuti zayo no kugira ngo isi irusheho gutekana.

Ati “Kubera ubumenyi n’umurava by’ingabo zacu, twabashije kuvana mu ntambara Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi – umuyobozi wa ISIS. Abanyamerika bose bavuye muri icyo gikorwa amahoro.”

Muri icyo gitero kandi indege ya Amerika yaje kwangirika, bituma abasirikare bayituritsa mbere yo kuhava.

Iki gitero gikozwe mu gihe Islamic State yari ikomeje kwisuganya, nyuma y’uko mu minsi ishize yigaruriye gereza imwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Syria.

Al-Quraishi yagizwe umuyobozi wa IS ubwo Abu Bakr al-Baghdadi wayishinze yari amaze kwicwa mu Ukwakira 2019, na we aturikanywe n’ibisasu yateze.

Al-Qurayshi yishwe
TAGGED:Abu Bakr al-BaghdadiAbu Ibrahim al-Hashimi al-QurayshiIslamic State
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyihariye Ku Ruzinduko Rw’Isaha Imwe Perezida Kagame Yagiriye i Nairobi
Next Article Filozofe Prof Nzeyimana Ati: ‘ Coup d’Etat Ikorwa Ahantu Hari Icyuho Runaka’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?