Umuyobozi Wa Islamic State Yishwe

Iyi nyubako ni yo yaguyemo umuyobozi wa Islamic State

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi wayoboraga umutwe wa Islamic State yishwe, mu gitero cyagabwe mu majyaruguru ya Syria.

Amakuru yatangajwe avuga ko al-Qurayshi yaturikije igisasu cyahise kimuhitana hamwe n’abagize umuryango we. Hemejwe ko abantu 13 bapfuye harimo abagore n’abana.

Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko ku mabwiriza yatanze, uriya mugabo yishwe mu ijoro ryakeye. Ni igitero cyamaze amasaha abiri.

Biden yavuze ko cyari kigamije kuburizamo iterabwoba, kurengera abaturage ba Amerika n’inshuti zayo no kugira ngo isi irusheho gutekana.

- Advertisement -

Ati “Kubera ubumenyi n’umurava by’ingabo zacu, twabashije kuvana mu ntambara Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi – umuyobozi wa ISIS. Abanyamerika bose bavuye muri icyo gikorwa amahoro.”

Muri icyo gitero kandi indege ya Amerika yaje kwangirika, bituma abasirikare bayituritsa mbere yo kuhava.

Iki gitero gikozwe mu gihe Islamic State yari ikomeje kwisuganya, nyuma y’uko mu minsi ishize yigaruriye gereza imwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Syria.

Al-Quraishi yagizwe umuyobozi wa IS ubwo Abu Bakr al-Baghdadi wayishinze yari amaze kwicwa mu Ukwakira 2019, na we aturikanywe n’ibisasu yateze.

Al-Qurayshi yishwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version