Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa Polisi FC Ashima Umusaruro Itanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umuyobozi Wa Polisi FC Ashima Umusaruro Itanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2023 4:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Assistant Commissioner of Police( ACP) Yahaya Kamunuga avuga ko ikipe  ya Polisi y’u Rwanda, Police FC, itanga umusaruro uruta ibyo bayishoramo kandi ngo birabashimisha.

Yabibwiye abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru ku myiteguro y’imikino izahuza za Polisi zo mu Karere k’Uburasirazuba bw’Afurika izatangira ku wa mbere taliki 21, Werurwe, 2023 yitwa EAPCO Games izaba ibaye ku nshuro ya kane.

ACP Kamunuga avuga ko yageze muri Polisi FC asanga ihagaze neza kandi ngo n’ubu ntihagaze nabi.

Abajijwe uko abona umusaruro itanga, avuga ko muri rusange Police FC ihagaze neza kandi itajya ijya munsi y’amakipe 10.

ACP Yahaya Kamunuga

Ku byerekeye imikino ya EAPCO, iyi mikino izaba igamije guhuza abapolisi kugira ngo bakine kandi babone umwanya wo kuganira bahugurane.

EAPCO igizwe n’ibihugu 14 ariko kuri iyi nshuro iriya mikino izitabirwa n’ibihugu birindwi(7).

Imikino nk’iyi yaherukaga mu mwaka wa 2019 ikaba yarabereye muri Kenya, icyo gihe u Rwanda rwabaye urwa kabiri.

Commissioner of Police ( CP) Bruce Munyambo uhagarariye iyi mikino yavuze ko Polisi y’u Rwanda yateguye iriya mikino neza kandi yizeye ko amakipe yayo azitwara neza.

Avuga ko umuhango wo gufungura iriya mikino izabera muri Kigali Pélé Stadium indi mikino ibere hirya no hino mu Rwanda harimo no muri BK Arena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda bose kuzaza gushyigikira amakipe ya Police kandi abizeza ko kwinjira ari Ubuntu.

Ku gitekerezo cy’uko Polisi yashinga amakipe atandukanye bitewe n’imitwe yayo( traffic…), abayobozi muri Polisi bombi( CP Munyambo na CP Kabera) bavuze ko icyo gitekerezo ari cyiza kandi ko bazakigaho.

Icyakora bombi bavuga ko bisaba ubushobozi bw’imari bwongerwa kugira ngo iyo mikino ishyirwe ku rwego rw’igihugu.

TAGGED:EAPCOfeaturedIkipeKaberaKamunugaMunyamboPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Umubano W’u Rwanda N’u Burundi Ukomeje Gutsurwa
Next Article Abantu, Ikoranabuhanga No Guhanga Udushya Nibyo Dushyize Imbere- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?