Umuyobozi Wa Polisi FC Ashima Umusaruro Itanga

Assistant Commissioner of Police( ACP) Yahaya Kamunuga avuga ko ikipe  ya Polisi y’u Rwanda, Police FC, itanga umusaruro uruta ibyo bayishoramo kandi ngo birabashimisha.

Yabibwiye abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru ku myiteguro y’imikino izahuza za Polisi zo mu Karere k’Uburasirazuba bw’Afurika izatangira ku wa mbere taliki 21, Werurwe, 2023 yitwa EAPCO Games izaba ibaye ku nshuro ya kane.

ACP Kamunuga avuga ko yageze muri Polisi FC asanga ihagaze neza kandi ngo n’ubu ntihagaze nabi.

Abajijwe uko abona umusaruro itanga, avuga ko muri rusange Police FC ihagaze neza kandi itajya ijya munsi y’amakipe 10.

- Advertisement -
ACP Yahaya Kamunuga

Ku byerekeye imikino ya EAPCO, iyi mikino izaba igamije guhuza abapolisi kugira ngo bakine kandi babone umwanya wo kuganira bahugurane.

EAPCO igizwe n’ibihugu 14 ariko kuri iyi nshuro iriya mikino izitabirwa n’ibihugu birindwi(7).

Imikino nk’iyi yaherukaga mu mwaka wa 2019 ikaba yarabereye muri Kenya, icyo gihe u Rwanda rwabaye urwa kabiri.

Commissioner of Police ( CP) Bruce Munyambo uhagarariye iyi mikino yavuze ko Polisi y’u Rwanda yateguye iriya mikino neza kandi yizeye ko amakipe yayo azitwara neza.

Avuga ko umuhango wo gufungura iriya mikino izabera muri Kigali Pélé Stadium indi mikino ibere hirya no hino mu Rwanda harimo no muri BK Arena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda bose kuzaza gushyigikira amakipe ya Police kandi abizeza ko kwinjira ari Ubuntu.

Ku gitekerezo cy’uko Polisi yashinga amakipe atandukanye bitewe n’imitwe yayo( traffic…), abayobozi muri Polisi bombi( CP Munyambo na CP Kabera) bavuze ko icyo gitekerezo ari cyiza kandi ko bazakigaho.

Icyakora bombi bavuga ko bisaba ubushobozi bw’imari bwongerwa kugira ngo iyo mikino ishyirwe ku rwego rw’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version