Rusizi: Umubano W’u Rwanda N’u Burundi Ukomeje Gutsurwa

Abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo( zo mu Rwanda) ndetse n’ab’Intara ya Cibitoke mu Burundi bahuriye mu Karere ka Rusizi baganira uko umubano hagati ya Kigali na Gitega watezwa imbere kurushaho.

Harigwa uko abaturage b’ibihugu byombi bazajya batemberanira hakoreshejwe icyitwa  Jéton.

Aka ni akantu buri umuturage uturutse ku ruhande rwumwe ajya ku rundi azajya yerekana bakamureka agatambuka.

Guverineri w’Intara ya Cibitoke mu Burundi witwa Bizoza Carême niwe wahuye na mugenzi we uyobora Intara y’i Burengerazuba witwa Habitegeko François ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet, yavuze ko uru rugendo rufite byinshi ruvuze ku mubano w’ibihugu byombi.

Kibiriga ati “Ni uruzinduko rwitezweho ibintu byinshi cyane kuko icya mbere ni ugutsura umubano hagati y’ibihugu byacu.”

Avuga ko ikintu bari butindeho ari ubuhahirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko bari buganire no  k’uburyo abaturage bakwambuka hadasabwe impapuro z’inzira (Passport).

Ati “Ikindi tuza kuganiraho ni ikijyanye na Jeto ku buryo kwambuka, ari ukumuha agapapuro bitajyanye n’ama Visa, nta pasiporo bakeneye.”

Meya yavuze kandi haza kurebwa uburyo ibyambu bitarafungurwa byatangira gukoreshwa.

U Rwanda n’u Burundi bamaze igihe bareba uko umubano warushaho kuba mwiza.

Muri Gashyantare, 2023, itsinda ry’abayobozi b’u Burundi bagiranye ibiganiro n’ab’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version