Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Ari Mu Bwami Bwa Eswatini

IGP Dan Munyuza ari mu bwami bwa Eswatini mu ruzinduko yatangiye kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 5 Kanama, 2022 . Ubwo yahageraga, yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi y’ubu bwami.

Umuhango wo kwizihiza uriya munsi wabereye mu ishuri ryitwa  Matsapha Police College riri mu Mujyi wa Manzini.

Yayitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo mu bwami bwa Eswatini; National Commissioner of Police, Tsitsibala William Dlamini.

Polisi ya Eswatini yashinzwe mu mwaka wa  1907,ubu ikaba imaze imyaka  115 ishinzwe.

- Advertisement -

Muri uriya muhango kandi hari abanyeshuri 27 bahawe  impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw’umwuga w’igipolisi yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza ya Eswatini.

Umwami wa Eswatini, Mswati wa III ni we wayoboye umuhango wo kwizihiza uyu munsi ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Cleopas Sipho Dlamini, abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma ya Eswatini, abadipolomate, abahagarariye Polisi y’u Rwanda, iy’Afurika y’epfo, iya Botswana, Mozambique ndetse n’iya Zambia.

Polisi y’u Rwanda n’iya  Eswatini bafitanye  ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’amahugurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version