Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yagiye Muri Ethiopia Gutsura Umubano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yagiye Muri Ethiopia Gutsura Umubano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 December 2024 1:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Basinye amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi zombi
SHARE

IGP Felix Namuhoranye ari muri Ethiopia mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati ya polisi z’ibihugu byombi.

Yahahuriye kandi aganira na mugenzi we CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, basinyana n’amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ya Ethiopia.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni ubufatanye mu kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, gukumira ibibazo bihungabanya umutekano rusange no kubaka ubushobozi bw’inzego za polisi zombi.

Muri Nzeri, 2024 Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia, DCG Workneh Dagne Nebiyou nawe yari yasuye Polisi y’u Rwanda baganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Usibye ubufatanye hagati ya Polisi z’ibi bihugu, bisanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

Muri uyu mwaka wa 2024 kandi u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga n’ubufatanye mu ishoramari.

Ibihugu byombi bifitanye kandi umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi ndetse  n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

Hashize igihe gito Polisi y’u Rwanda itangije imikoranire n’iya Gambia.

Isanganywe imikoranire na Polisi z’ahantu hatandukanye harimo mu Butaliyani n’ahandi henshi ku isi.

TAGGED:EthiopiafeaturedNamuhoranyePolisiRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Igiye Gutuza Abaturage Mu Gice Cyari Icya Syria
Next Article Kicukiro: Mbere Yo Kwiyahura Yanditse Ibaruwa…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?