IGP Felix Namuhoranye ari muri Ethiopia mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati ya polisi z’ibihugu byombi.
Yahahuriye kandi aganira na mugenzi we CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, basinyana n’amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ya Ethiopia.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni ubufatanye mu kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, gukumira ibibazo bihungabanya umutekano rusange no kubaka ubushobozi bw’inzego za polisi zombi.
Muri Nzeri, 2024 Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia, DCG Workneh Dagne Nebiyou nawe yari yasuye Polisi y’u Rwanda baganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Usibye ubufatanye hagati ya Polisi z’ibi bihugu, bisanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.
Muri uyu mwaka wa 2024 kandi u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga n’ubufatanye mu ishoramari.
Ibihugu byombi bifitanye kandi umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi ndetse n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.
Hashize igihe gito Polisi y’u Rwanda itangije imikoranire n’iya Gambia.
Isanganywe imikoranire na Polisi z’ahantu hatandukanye harimo mu Butaliyani n’ahandi henshi ku isi.