Jack Dorsey washinze ikigo gifite urubuga nkoranyambaga ruri mu zikomeye ku isi rwitwa Twitter yeguye.
Yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ngo yizeye ko ikigo yashinze kizakomeza gukora n’ubwo we azaba atakikiyobora.
Email yandikiye abakozi be yababwiye ko ababajwe cyane no kuba abavuyemo, akaba agiye kwikorera ibindi.
Ati: “ Birababaje kandi birambabaje cyane kuba mbasize ariko ndagiye kandi mfite icyizere ko muzakomeza gukora neza n’ubwo nzaba ntahari.”
Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Twitter buri busigare bufitwe n’umugabo wari ushinzwe kwita ku ikoranabuhanga muri kiriya kigo witwa Parag Agrawal.
Parag azakomeza kuyobora Twitter kugeza mu mwaka utaha wa 2022 ubwo Dorsey azegura mu buryo bweruye kandi budasubirwaho.
N’ubwo Dorsey yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite, hari amakuru avuga ko yari amaze iminsi atavuga rumwe na bagenzi be bafite imigabane muri Twitter bamushinja kudaha umwanya Twitter ahubwo akibanda ku kindi kigo gifasha abantu kwishyurana amafaranga yise Square nk’uko China.org yabyanditse.
Jack Dorsey ni Umunyamerika ufite inkomoko mu Butaliyani. Ni umuhanga mu ikoranabuhanga waryigiye muri Kaminuza yitwa Massachusetts Institute of Technology( MIT).