Catherine Russell usanzwe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana yahuye na Madamu Jeanette Kagame baganira uko ubufatanye hagati ya Imbuto Foundation na UNICEF bwakomeza hagamijwe gutuma abana b’Abanyarwanda barushaho kubaho neza.
Ibiganiro byabo byabereye ku cyicaro cya Imbuto Foundation, kikaba cyahuje amatsinda yari ayobowe n’aba bayobozi ku mpande zombi.
RBA yandits ko ibiganiro hagati y’aya matsinda byibanze ku ntambwe yagezweho mu bufatanye hagati ya Imbuto Foundation na UNICEF kandi mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko Catherine Russell azahura n’abandi bayobozi batandukanye bayobora inzego z’u Rwanda.
This afternoon,First Lady Jeannette Kagame received @unicefchief Mrs Catherine Russell, Executive Director of UNICEF at @Imbuto offices, for an exchange on the fruitful collaboration across several programmes, which date as far as Imbuto Foundation's first project.#ImbutoEngages pic.twitter.com/81H0bwMRGm
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) April 1, 2022
Uretse kuba Imbuto Foundation isanzwe ifasha abana muri rusange n’abakobwa by’umwihariko kugira ngo bige neza, yashyize ho na gahunda yihariye ku bana bo mu miryango ikennye ariko b’abahanga, iyi gahunda ikaba igamije kubafasha kwiga.
Bayise Edified Generation ikagira intego yo gufasha abana b’abahanga ariko baba mu muryango ikennye kwiga.
Abo bana bagomba kuba baratsinze guhera ku manota 70% kuzamura ariko bakabura ubushobozi bitewe n’uko barererwa mu miryango ikennye iri mu cyiciro cya mbere cyangwa icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe.