Umuyobozi W’Ikigo Gitegura Miss Rwanda Akurikiranyweho Ihohotera Rishingiye Ku Gitsina

Taarifa yabwiye n’Ubugenzacyaha ko IIshimwe Dieudonné usanzwe uyobora Rwanda Inspiration Backup(iki ni ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda) afungiye kuri Station ya RIB iri mu Murenge wa Remera.

Akurikiranywe ibyaha bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina byakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda  mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira yatubwiye ko hari ibindi bagikoraho iperereza.

Ifungwa ry’uyu mugabo rivuzwe hashize igihe gito umwe mu bo bakoranaga wigeze no kuba Miss Rwanda witwa Nimwiza Meghan asezeye muri kiriya kigo.

- Advertisement -

Icyo gihe Ishimwe yabwiye itangazamakuru ko Nimwiza yasezeye kubera impamvu z’uko yabonye ahandi akazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version