Mohammed VI, ufite imyaka 62, afite ububabare bwo mu mugongo, nk’uko byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta (MAP), gisubiramo amagambo ya muganga we bwite.
Mu bisobanuro birambuye, ikigo MAP cyagize iti: “Nyakubahwa Umwami arwaye indwara yitwa lombosciatalgie mécanique, ihujwe no kwikanga kw’imitsi, ariko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ari indwara ikomeye.”
Ni ububabare bwo mu gice cyo hepfo cy’umugongo kandi muganga w’umwami avuga ko akwiriye kuruhuka bihagije.
Mu Ukwakira, 2024, ubwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuraga Maroc, umwami Mohammed VI, wari umaze igihe ubuzima bwe buvugwa cyane n’itangazamakuru ko butameze neza, yagaragaye yitwaje inkoni, bitewe n’indwara ifata mu mavi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Mu mpera z’uwo mwaka, umwami yabagiwe i Rabat, abagwa urutugu rw’ibumoso nyuma yo kuvunika igufwa ry’ukuboko (humérus)” ryatewe no kugwa “ubwo yakoraga siporo”.
Le Parisien yanditse ko nanone mu mwaka wa 2020, yabazwe umutima i Rabat, nyuma y’indi ndwara y’umutima yari yabazwe bwa mbere muri Mutarama 2018 abagiwe i Paris mu Bufaransa.
Mohammed VI yagiye ku ngoma guhera muri Nyakanga 1999, asimbuye Se Hassan II.
Umuhungu we, igikomangoma Moulay El Hassan, ni we uteganyijwe kuzamusimbura natanga.
Iki gikomangoma cyarazwe ingoma giheruka kugaragara mu ruhame mu mpera z’Ukuboza, 2025 mu gihe cyo gufungura irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) cy’umupira w’amaguru, kiri kubera muri Maroc.