Goodwill Zwelithini wari umwami w’Abazulu, ubu bukaba ari ubwoko bw’Abirabura bo muri Africa y’Epfo yatanze azire indwara y’igisukari izwi mu ndimi z’amahanga nka Diabetes. Yatanze afite imyaka 71 y’amavuko.
Umwami Zwelithini yagiye ku ngoma muri 1971. Yari akunzwe mu baturage b’Abazulu kubera ko yakundaga guhura nabo kenshi bakabyina indirimbo gakondo z’Africa y’epfo ndetse bagakora n’imihango ya kidini y’abakurambere babo.
Yigeze kubwira umunyamakuru wa Al Jazeera ko ‘adashobora gutuma abaturage be bibagirwa amateka yabo uko byagenda kose’
Itangazo ry’urupfu rw’umwami Goodwill Zwelithini ryatangakwe n’umwe mu ba Zulu bakomeye wari usanzwe aba ibwami witwa Mangosuthu Buthelezi nawe wamenyekanye cyane mu mateka ya kiriya gihugu mu gihe cya Apartheid.
Umwami Zwelithini yagiye ku ngoma muri 1971 asimbuye Se witwaga Cyprian Bhekuzulu kaSalomon.
Yavukiye ahitwa Nongoma, uyu ukaba ari umujyi muto uba mu Majyepfo y’i Burasirazuba y’Intara ya Kwa-Zulu Natal.
KwaZulu-Natal nayo ni Intara ihereye mu Majyepfo y’Africa y’Epfo hafi y’uruhererekane rw’imisozi yitwa Drakensberg hafi y’Inyanja y’Abahinde.
Ubwami bw’Abazulu ni bumwe mu bwami bwo muri Africa bwari bukomeye kurusha ubundi mu mateka y’Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Abahanga mu nyigandimi(ethymology) bavuga ko ijambo ‘Zulu’ risobanuye ‘Ijuru’, ‘Ikirere’ bityo abantu bagakeka ko mu myumvire y’Abazulu harimo ko ari ibimanuka byaturutse mu ijuru.
Ubwami bw’Abazulu bwabayeho mu mahoro no mu burumbuke busesuye kugeza ubwo Abongereza baje mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 17 Nyuma ya Yezu Kristu.
Ingabo z’Abongereza zaraje zibiraramo zirabica ubundi zigabanya ubutaka bwabo.
Kugeza ubu Abazulu baba muri Africa y’Epfo ni miliyoni 11, ariko hari abandi baba mu bihugu bituranye nayo nka Lesotho, Zimbabwe, Swaziland, Botswana, Mozambique .
Twibukiranye Mangosuthu Gatsha Buthelezi
Mangosuthu Buthelezi wabitse urupfu rw’Umwami Zwelithini nawe afite amateka atari mato.
Ni umunyapolitiki w’Umuzulu wavutse muri 1928, akaba yarashinze ishyaka ryamenyekanye cyane ku murwanya Abazungu muri Apartheid ryitwa Inkatha Freedom Party.
Ari mu banyapolitiki b’Abirabura muri Africa y’Epfo bagize uruhare mu biganiro bya Politiki byari bigamije gukuraho Apartheid binyuze mu buryo bw’amahoro.
Ibi biganiro byaje kugera ku kiswe Mahlabatini Declation of Faith cyasinywe muri 1974.
Nyuma y’uko Africa y’Epfo iyobowe na Nelson Mandela, Mangosuthu Gatsha Buthelezi yahawe kuyobora Minisiteri y’ibibera mu gihugu kugeza muri 2004.
Ubwo kandi niko yakomeje no kuyobora Inkatha Freedom Party kugeza muri 2014 ubwo yatangazaga kutazongera kwiyamamariza kuriyobora.
Asanzwe ari igikomangoma mu bwami bw’Abazulu.