Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Umwana Wanjye Yararozwe’- Se W’Uwahoze Ayobora Inteko Ishinga Amategeko Ya Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

‘Umwana Wanjye Yararozwe’- Se W’Uwahoze Ayobora Inteko Ishinga Amategeko Ya Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2022 1:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu  nibwo abaturage ba Uganda bashyinguye mu cyubahiro Jacob Oulanya wahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda waguye muri Amerika mu minsi ishize.

Se witwa Nathan Okori mu ijambo ryo gusezera ku murambo w’umuhungu we, yabwiye abari aho ko Oulanyah yarozwe.

Ijambo rye yarivuze ku rurimi gakondo  rw’iwabo bita Acholi ariko asemurirwa n’umunyapolitiki wo mu batavuga rumwe na Leta witwa Norbert Mao.

Okori ati: “ Ndaririra ukuri kuko nzi ko umuhungu wanjye yarozwe. Ndagira ngo mbivuge neza kandi byumvikane ko umuhungu wanjye yarozwe. Ni ko yanyibwiriye kuko uburozi yahawe bwamuzahaje ubwo yari ageze kwa muganga hanze ya Uganda ngo yitabweho. Yari ananiwe cyane kubera uburozi.”

Umuhango  wo gushyingura Oulanyah wabaye kuri uyu wa Gatanu, umara umunsi wose.

Mu  banyacyubahiro bari bahari Perezida Museveni ntiyahageze  ariko yari ahagarariwe na Visi Perezida wa Uganda Madamu Jessica Alupo.

Umuhango wo kumusezeraho wari mo amasengesho yari ayobowe na Musenyeri w’Idini rya Uganda witwa Archbishop Steven Kaziimba Mugalu.

Yashyinguwe ku ivuko ahitwa Lalogi, muri Disitirigiti ya Omoro.

Ni mu bilometero 400 uvuye i Kampala.

Minisitiri w’ubuzima muri Uganda witwa Jane Ruth Aceng avuga ko Jacob Oulanyah yazize impyiko zaturitse ndetse n’umwijima n’umutima byari byararwaye cancer.

Ngo byatewe n’indwara ziva ku dukoko twa bacteria na virus.

Yaguye mu bitaro byitwa Medical Centre biri i Seatle muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, bikaba ari ibitaro bizwiho ubuhanga mu kuvuga za cancer.

Hari taliki 20, Werurwe, 2022 ubwo inkuru y’urupfu rwe yabaga kimomo.

Itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangaje ko abateguye umuhango wo gushyingura Oulanyah bari barateganyije ko Se atazahabwa ijambo kubera kwanga ko yazahavugira ko umuhungu we yarozwe.

Jacob Oulanyah

Si abo mu muryango we gusa bavuze ko yarozwe kuko hari n’abandi baturage babivugaga bavuga ko hari abanyapolitiki batamukundaga bityo bakaba baramugambaniye akarogwa agapfa.

Muri Uganda kandi hari abandi banyapolitiki bavuzwe kurogwa bikabaviramo urupfu nk’uko The East African yabyanditse.

Undi  witabye Imana bikavugwa ko yarozwe ni uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo witwa Brig Noble Mayombo wapfuye mu mwaka wa 2007.

Cerinah Nebanda nawe yapfaga mu mwaka wa 2013,  uyu akaba yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda,  nawe byavuzwe ko yarozwe.

Hari n’abandi bavuzweho kurogwa ariko ibisubizo byo kwa muganga bikaza bivuga ibindi.

TAGGED:AbadepiteAmerikafeaturedOulanyahUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano Wa Putin N’Abakandida Mu Matora Ya Perezida W’u Bufaransa Ushobora Guhindura Ibintu
Next Article Ibyo Inama Y’Abamisitiri Iri Guterana Ishobora Kuza Kwigaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?