Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwanda Mu Mujyi Wa Kayonza Ugiye Guhagurukirwa- Meya Nyemazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umwanda Mu Mujyi Wa Kayonza Ugiye Guhagurukirwa- Meya Nyemazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2023 8:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Meya Jean Bosco Nyemazi
SHARE

Isuku mu Mujyi wa Kayonza irakemangwa cyane cyane mu nzu zicumbikira abashyitsi cyangwa aho bafatira amafunguro. Mu kiganiro kihariye umuyobozi w’aka karere Nyemazi yabwiye itangazamakuru iki kibazo bagiye kongera imbaraga mu kugikemura.

Abatuye mu Mujyi wa Kayonza bavuga ko mu by’ukuri ari umujyi uri gutera imbere.

Iryo terambere rishingiye ku ngingo y’uko uyu mujyi ari isangano ry’abanyamahanga bava muri Tanzania binjiriye ku Rusumo n’abandi baza binjiriye Kagitumba.

Kubera ko bakenera aho baruhukira mbere yo kugana i Kigali, hari benshi barara mu Mujyi wa Kayonza.

Muri Kayonza bakenera ibiribwa, ibiyobwa n’aho kuruhukira.

N’ubwo ari uko bimeze, amacumbi y’aho akemangwa ubuke ndetse n’isuku nke.

Hari uwitwa Hassan uvuga ko iyo umuntu atinze gushaka aho arara, bimugora hakaba n’ubwo we na kigingi we barara mu ikamyo.

Ati: “ Ni ikibazo kuko muri uyu mujyi muto kubona aho urara amasaha yagufatiye mu nzira ari ingorabahizi.”

N’ubwo ari uko bimeze, Hassan avuga ko niyo agize amahirwe akahabona, hari aho asanga hari isuku nke irimo nk’udusimba turanga ahari umwanda bita ibinyenzi n’imperi.

Umuturage w’i Kayonza mu Mujyi witwa Tumusifu avuga ko mujyi atuyemo uhenze ariko ugasanga serivisi zihatangirwa nta kigenda.

Avuga ko nta kintu cy’i Kayonza kidahenda ariko ngo bahitamo kukigura kubera ko nta kundi babigenza.

Icyo akarere kabitangazaho…

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Jean Bosco Nyemazi avuga ko we n’abo bakorana bazi ko hari ikibazo cya serivisi itanoze.

Icyakora yemeza ko hari itsinda ryashyizweho ngo rigenzure kandi hari hamwe hafunzwe kubera ko basanze hatujuje ubuziranenge.

Nyemazi avuga ko ikibazo gihari ari uko hari abakoresha bakoresha abakozi badafite ubumenyi buhagije.

Ati: “ Abantu batanga serivisi mu mujyi wa Kayonza ntibabifitiye ubumenyi buhagije. Turi kuganira n’abanyamahoteli n’amarestora ngo bagashaka abakozi babihuguriwe.”

Jean Bosco Nyemazi avuga ko iyo serivisi mbi ihawe abaturage cyangwa abakiliya bituma batagaruka.

Ibyo biba igihombo kuri nyiri ubucuruzi no ku gihugu muri rusange.

Akarere ka Kayonza gafite imirenge ya Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi, Mwiri, Rwinkwavu, Murama, Ndego, Kabare, Nyamirama, Ruramira na Kabarondo.

Kari k’ubuso bwa kilometero kare 1,935, kakagira umubare w’abaturage bangana na 457,156, muri bo abatuye imijyi bakaba bangana na 65,071 bangana na 14.2%.

85% by’abaturage bakaba batuye mu cyaro ni ukuvuga abangana na 392,085.

TAGGED:AmacumbifeaturedKayonzaMeyaNyemazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwinshi Bw’Imodoka Z’i Kigali Buzamura Ubushyuhe Bw’Ikirere Cy’u Rwanda
Next Article Kenya: Habonetse Icyobo Cyajugunywemo Imibiri 100
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?