Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2025 8:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyakenya uzwi cyane ku isi mu kwandika ibitabo ukomoka muri Kenya Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye.

Yari afite imyaka 87 nkuko byemejwe n’umuryango we akaba yazize uburwayi.

Kimwe mu bitabo bizwi yanditse kitwa The River Between.

Umuhungu we Mukoma wa Ngũgĩ, yavuze ko Se yari arwaye akaba yapfuye ku wa Gatatu tariki ya 28, Gicurasi, 2025.

Mu itangazo rimubika yashyize kuri Facebook, umukobwa we wundi witwa Wanjiku wa Ngugi yavuze ko se “yabayeho ubuzima bwuzuye..”

Ati:“ Biremereye umutima gutangaza urupfu rwa Papa Ngũgĩ wa Thiong’o kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025. Yabayeho mu buzima bwuzuye kandi yarwanye intambara nziza. Rero turizihiza ubizima bwe kandi twishimira imirimo yakoze.”

Uyu mwanditsi yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kandi yigishije muri kaminuza zitandukanye zirimo University of California.

Ngũgĩ yari amaze imyaka 60 yandika ibitabo, amakinamico, inkuru ngufi, udutabo tw’abana, n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuvanganzo.

Abantu bize ubuvanganzo n’indimi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza muri Afurika bagiye bifashisha ubuhanga bw’uyu mwanditsi.

Bimwe mu bitabo bye bizwi cyane yanditse ni “Weep not, Child” yanditse mu mwaka wa 1964, The River Between cyo mu 1965, Decolonising the mind mu mwaka wa 1986, A Grain of Wheat cyo mu mwaka wa 1967, Devil on the Cross cyo mu mwaka wa 1980, Nairobi Noir cyo mu mwaka wa 2020.

Kuva mu myaka irenga 30 ishize yari yarashyize imbaraga mu kwandika no guteza imbere ururimi rwa Agikuyu ruvugwa n’abo mu bwoko bw’Abakikuyu avukamo muri Kenya.

TAGGED:featuredIbitaboUmwanditsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30
Next Article RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi Mpuzamahanga

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?