Umwanzuro K’Urubanza Rw’u Rwanda N’Ubwongereza Uzabanza Kugirwa Ibanga

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Urukiko ruhoraho rushinzwe gukemura amakimbirane binyuze mu bwunzi (PCA) ruri kuburanisha ikibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku masezerano ajyanye no kwakira abasaba ubuhungiro atigeze ashyirwa mu bikorwa, ruteganyijwe gutanga umwanzuro warwo wa nyuma bitarenze ku wa 15 Gicurasi.

Icyakora uzabanza kugirwa ibanga mbere yo gutangarizwa isi.

Uru rubanza ruri kuburanishwa hashingiwe ku mategeko ya ruriya rukiko yo mu 2012, areba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe mu 2024 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yari agamije gushyiraho uburyo u Bwongereza bwoherezamo bamwe mu mpunzi kugira ngo zicumbikirwe mu Rwanda mu gihe ubusabe bwazo bwo guhabwa ubuhungiro bwari bube busuzumwa.

Mu kurega u Bwongereza, u Rwanda ruvuga ko bwananiwe kubahiriza inshingano zo gutanga miliyoni 100 z’amapawundi bwagombaga kurusha.

U Rwanda rugaragaza ko Guverinoma nshya y’u Bwongereza yagiye ku butegetsi nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano, yatangaje ko ayo masezerano “yarangiye burundu” itabanje gukurikiza inzira ziteganywa zo kuyasesa.

Iburanisha ry’uru rubanza ryarangiye ku wa 20 Werurwe, nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byabereye i Hague aho icyicaro cya PCA giherereye.

Bigenda bite nyuma yo gutangwa k’umwanzuro?

Ku rubuga rwa interineti rw’uru rukiko handitse ko nyuma yo gutangwa k’uyu mwanzuro muri Gicurasi, hazakomeza kubahirizwa amabwiriza agenga ibanga mbere y’uko ushyirwa ahagaragara.

Nk’uko PCA ibivuga, icyemezo cyose cyangwa umwanzuro uzatangwa n’urukiko bizabanza kuguma mu ibanga mu gihe hazasuzumwa niba hari ibice byakurwamo, bisabwe n’impande zombi.

Hakurikijwe uburyo bwumvikanyweho, u Rwanda cyangwa u Bwongereza bishobora, mu minsi itanu nyuma yo kwakira icyemezo, cyangwa mu minsi icumi nyuma yo kwakira umwanzuro wa nyuma, gusaba ko hari ibice by’inyandiko byavanwamo, Urukiko rukazabanza gusuzuma ibitekerezo by’impande zombi mbere yo gufata umwanzuro.

Iyo ibyo byemewe, umwanzuro wa nyuma n’ibindi byemezo bijyanye na wo bizashyirwa ku rubuga rwa interineti rwa PCA.

Mbere y’uko bishyizwe ahagaragara, kandi keretse byemeranyijwe ukundi, inyandiko zuzuye z’ibyemezo zizakomeza kuguma mu ibanga.

Impande zombi kandi zisabwa kudatangaza inyandiko zijyanye n’uru rubanza mbere y’uko zisohowe ku mugaragaro na ruriya rukiko rwa PCA.

Uretse umwanzuro wa nyuma, urukiko ruzemeza n’uburyo bushobora gukurikizwa nyuma yawo.

Mu minsi icumi nyuma yo kwakira umwanzuro, buri ruhande rushobora gusaba ibisobanuro ku cyo uwo mwanzuro usobanuye.

Urukiko ruba rugomba gutanga ibisobanuro mu nyandiko mu gihe cy’iminsi 30.

Nanone, impande zishobora gusaba gukosora amakosa ajyanye n’inyandiko cyangwa imibare mu minsi icumi nyuma yo kwakira umwanzuro.

Iyo bibaye ngombwa, urukiko rutangaza ibyakosorwa mu minsi 30, kandi rushobora no kubikora ribyibwirije.

Iyo hari uruhande rubona ko hari ibyo rwatanze mu rubanza bitasubijwe mu mwanzuro wa nyuma, rushobora gusaba undi mwanzuro w’inyongera mu minsi icumi.

Iyo urukiko rubona ko ibyo bifite ishingiro, rutanga undi mwanzuro mu minsi 30, kandi rushobora kongera iyo minsi bibaye ngombwa.

Inteko iburanisha igizwe n’abantu batatu bagize Urukiko ruyobowe n’umucamanza Peter Tomka (ukomoka muri Repubulika ya Slovakiya).

Abandi bagize uru Rukiko ni Porofeseri Dogiteri Mohamed Abdel Wahab (ukomoka mu Misiri) na Madamu Joan Donoghue (ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika).

Ifoto: Abagize Inteko iburanisha.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *